Amazi ni ubuzima, nta mazi ntabwo ubuzima bwakomeza, niyo mpamvu ari ingenzi kunywa amazi cyane. N’ubwo ari ingenzi ariko hari uburyo ashobora kunyobwa nabi agatera ibyago bikomeye.
Ni kenshi iyo inyota ibaye nyinshi cyangwa se umuntu avuye mu kazi kenshi, icya mbere akora ari ukunywa amazi akonje. Kubera impamvu z’ubuzima, hari n’abayanywa mu bihe runaka bategetswe na muganga cyangwa se bishingiye ku ngengabihe bo ubwabo bishyiriyeho.
Ni byiza bakomereze aho kuko amazi ni ubuzima. Icyakora, amazi akonje cyane siko yo buri gihe aba ubuzima, ucunze nabi yakwambura na buke wari wifitiye.
Amazi agira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu harimo nko gusukura impyiko, gutuma igogora rigenda neza, atuma uruhu ruhehera cyangwa rworoha, gutembera neza kw’amaraso n’ibindi.
Icyakora amazi akonje yo ashobora gufunga imitsi amaraso ntatembere neza, agatuma umutima utera nabi, agatera kubabara umutwe, indwara z’ubuhumekero nk’ibicurane n’ibindi.
Nko mu gihe urwaye ibicurane cyangwa ’sinusite’, amazi akonje ashobora gutuma urushaho gufungana aho kukorohereza.
Inzobere zo mu kigo gishinzwe siyansi n’ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASEM), zigaragaza ko ku munsi umuntu aba akwiriye kunywa litiro 3,7 z’amazi ku bagabo na litiro 2,7 ku bagore.
Inzobere zerekana ko amazi akonje atari meza na mba cyane cyane mu gihe ufite izindi ndwara zirimo iz’ubuhumekero. Amazi akonje abarwa ni ahari munsi ya dogere Celsius 4.