Umugabo wo mu karere ka Rubavu, wigeze gufungirwa kwica umugore n’umwana abatemaguye, ari gushakishwa uruhindu akekwaho kongera kwikora munda, akoresheje inkongi y’umuriro.
Ibi byabereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, mu ijoro ryo kuwa 09 rishyira kuwa 10 Nyakanga 2023.
Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye avuga ko uyu mugabo yakimbiranye n’umugore mu masaha y’ijoro, abaturage bahurura baje gukiza agatema umugore n’umwana w’umuturanyi wari mu bahuruye, mu gihe bahugiye mu gutabara abakomerekejwe bakabona inzu yayitwitse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Uyu mugabo yigeze gufungwa kuva 2000-2020, aho yari yarahijwe icyaha cyo kwica umugore n’umwana, none yakomerekeje umugore babanaga n’umwana w’umuturanyi bikomeye, ndetse harakekwa ko yaba ariwe wateje inkongi y’umuriro yishe uruhinja rw’amezi atandatu agahita atoroka.”
Akomeza avuga ko kuri ubu bakomeje kumushakisha aho yaba yararengeye ngo aryozwe ibi byaha by’ubugome akekwaho.
Mvano yaboneyeho kandi gusaba Abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo barusheho gukumira ibyaha.
Hari umuturage wabwiye Rwandanews24 ko Umugore wuriya mugabo yatabaje bagasanga yamukomerekeje, bakirimo kureba uko yatabarwa babona inzu yahiye, barebamo bagasanga hahiriyemo uruhinja rw’amezi atandatu.
Abakomerekejwe n’uyu ukekwaho ibikorwa by’ubugome barembeye kwa muganga, aho umugore we arembeye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, naho umwana w’umuturanyi arwariye ku kigo nderabuzima cya Busasamana.
Amakuru akomeje gukwirakwizwa n’abatuye aka kagari n’uko uyu mugome yaba yahungiye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
