Akiva mu bitaro aho yari arwariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhanzi Jose Chameleone yataramiye abakunzi be mu iserukiramuco rya Afro Fest mu Mujyi wa Toronto.
Ni mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaye yitabiriye isozwa ry’iri serukiramuco ryabaye ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023 aho yaretswe urukundo n’abakunzi bari baryitabiriye.
Mu magambo yaherekeje amashusho ye ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Muri Afrofest Toronto nahageze. Mwakoze kunyereka urukundo rudasanzwe. Ikindi gihe tuzagaruka dukomeye kurushaho tuzagaruka mu mpeshyi y’ubutaha.’’
Uyu muhanzi wari ukiva mu bitaro nyuma yo kubagwa uburwayi bwo mu nda, yagaragazaga imbaraga nke ndetse nta nubwo yahatinze.
Ni uburwayi bwamufashe mu kwezi gushize ubwo yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura abana n’umugore we Daniella anafiteyo igitaramo.
Ubwo yari ageze muri iki gihugu, ubuzima bwaje kumuhinduka maze arwara mu nda bikabije.
Uyu muhanzi w’imyaka 44 yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu