Ababikira barimo Abanyarwandakazi 2 mu nzira zo gushyirwa mu batagatifu nyuma y’uko Papa Francis yashimye ubutwari bwaranze bakaza kwicirwa muri Yemen ku itariki ya 4 Werurwe 2016, Papa akaba yashyizeho Komisiyo ishinzwe kureba ko bashyirwa muri uru rwego.
Ni Ababikira barimo Abanyarwandakazi babiri aribo Sr Reginette Nzamukunda uvuka muri Paruwasi ya Janja Diyosezi ya Ruhengeri na Sr Marguerite Mukashema uvuka muri Diyosezi ya Kabgayi, bicanwe na bagenzi babo barimo Umunyakenyakazi n’Umuhindekazi, bicanwa n’abaturage 12.
Ni Ababikira bishwe ubwo bagabwagaho igitero ubwo bari mu kigo cyita ku bageze muza bukuru cy’ahitwa Aden muri Yemen, aho bakoraga umwuga w’ubuvuzi nk’abaforomokazi bita ku bageze muza bukuru 80 babaga muri icyo kigo.
Amayeri abo bicanyi bakoresheje binjira muri icyo kigo, ngo babwiye abarinda icyo kigo ko baje gusura umubyeyi wabo uhaba.
Ngo hari mu gihe cyo gufata amafunguro ya mu gitondo, bakimara kubemerera kwinjira, ngo bagiye muri buri cyumba bakarobanuramo abo bica, babazirikira amaboko inyuma babasohora hanze babarasa urufaya rw’amasasu mu mutwe.
Nyuma y’ubwo bwicanyi, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis, yamaganye ubwo bwicanyi bwakorewe muri icyo kigo cyita ku bageze muza bukuru, avuga ko ibyo ari ibikorwa bya sekibi, kuri uyu wa gatandatu akaba yarashyizeho komisiyo yiga uburyo bashyirwa mu butagatifu.
Mu buzima bwabo Babikira, ngo bari bazi neza ko igihe cyose bashobora kwicwa, kubera ko agace bari baherereyemo ka Aden kari mu gice cy’Amajyepfo ya Yemen, kari karigaruriwe n’Umutwe wa Al-Qaïda aho wari umaze igihe kirekire