Iburengerazuba: Urubyiruko rwo mu Ishyaka Green Party rwasabwe kutaribamo rwihishahisha

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr. Frank Habineza, yasabye urubyiruko ruribarizwamo kutaribamo rwihishahisha, kuko ari Ishyaka ryemewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Dr. Habineza yabigarutseho mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2023, ahabereye kongere y’inzego zihagarariye urubyiruko rubarizwa muri iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba.

Muri iyi Kongere kandi yari yitabiriwe n’abahagarariye iri shyaka mu ntara y’iburengerazuba, bahise bitoramo ababahagararira ku rwego rw’intara.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dr. Habineza yavuze ko yaba ari imyumvire idakwiriye kuba haba hari abatabasha kumva ko Demukarasi ari iya bose.

Ati “N’imyumvire mibi idakwiriye, kuba haba hari abantu batarumva ko Demukarasi ari iya bose, aho usanga hari abumva ko hagomba kubaho ishyaka rimwe kandi Politiki y’u Rwanda yemera ko habaho amashyaka menshi, amashyaka yose 11 ari mu Rwanda bakwiriye kumva ko yemewe kandi n’uburenganzira tubunganya, iyo myumvire ikwiriye gucika.”

Akomeza avuga ko nta muntu ukwiriye kumva ko hari ishyaka riruta iririndi, keretse igihe hishwe amategeko.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr. Frank Habineza, yasabye urubyiruko ruribarizwamo kutaribamo rwihishahisha

Abanyamuryango b’iri shyaka muri iyi ntara nabo basanga ikibazo cyo kuba muri iri shyaka bihisha gikwiriye gucika.

Uhagarariye Urubyiruko mu ntara y’iburengerazuba, Nishyirembere Patrick, avuga ko mu Rwanda hari Demukarasi kandi umuntu yemerewe kujya mu ishyaka ashaka iyo ryemewe n’amategeko.

Ati “Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera buri mu Nyarwanda kuba mu mutwe wa Politiki ashatse, igihe cyose wemerewe gukorera ku butaka bwarwo bakwiriye kumva ko nta kibazo bagira ari nayo mpamvu bakwiye kuribamo batihishahisha.”

Akomeza avuga ko icyo bashyize imbere ari ugutanga ibitekerezo kubyakosorwa n’ibitagenda neza badateje imvururu mu baturage.

Uhagarariye Urubyiruko rubarizwa muri Green Party mu ntara y’iburengerazuba, Nishyirembere Patrick

Abayisenga Papy Moise, nawe ni umunyamuryango w’iri shyaka mu ntara y’iburengerazuba yagize ati “Hari benshi badashaka kugaragaza ko ari abarwanashyaka ba Green Party, kubera ko hakiri ikibazo cy’imyumvire mu buryo bwa Politiki.”

Akomeza avuga ko kugaragaza ishyaka babarizwamo atari icyaha kandi nta ngaruka byabagiraho, kuko ari umutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda, kandi Demukarasi ivugwa mu Rwanda ihari atari ukuyiririmba gusa.

Abayisenga Papy Moise, nawe ni umunyamuryango w’iri shyaka mu ntara y’iburengerazuba avuga ko mu Rwanda Demukarasi ihari batayirirmba gusa

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], rimaze gushyiraho inzego zitandukanye zirimo iz’urubyiruko n’iz’abagore mu Turere dutandukanye ndetse no mu Ntara zose z’igihugu. Biteganijwe ko izi nzego zizashyirwaho ku rwego rw’Igihugu bitarenze mu kwezi kwa 12.

Hafashwe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *