Nyuma y’uko umuhanzi Davido akoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu mujyi wemejeko tariki ya 07 Nyakanga ari umunsi wa Davido.
Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki, mu buryo bw’icyubahiro umugi wa Houston muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika wemeje ko tariki ya 07 Nyakanga ari umunsi uzajya uharirwa uyu muhanzi biturutse ku gitaramo yawukozemo ku wa 07 Nyakanga 2023.
Davido mu bitaramo bye yise “Timeless Tour” byo kumurika alubumu ye Timeless yasohotse ku wa 31 Werurwe 2023, tariki ya 07 Nyakanga, yari muri Houston ho muri Leta ya Texas muri Amerika.
Mu gitaramo cyabereye muri Toyota Arena abarenga ibihumbi 21000 bakaba bari bakubise buzuye kandi bose batashye bagishaka gukomeza. Ku bw’ibyo, mubari bitabiriye icyo gitaramo, harimo bwana Edward Pollard uri mu buyobozi bukuru bw’umujyi wa Houston.
Davido arikumwe na Meya wa Houston batangaje ko yahawe itariki yo kumwizihizaho
Kuri iyi mpamvu, nyuma y’igitaramo Meya w’uyu mujyi Sylvester Turner yashishimuye ibaruwa atangaza ko kubera umusanzu Davido yatanze mu ruganda muzika, uwo mugi ufashe umwanzuro wo kumwegurira itariki ya 07 Nyakanga.
Davido yasangije aya makuru abafana be ku mbuga nkoranyambaga
Davido abaye umuhanzi nyafurika wa kabiri uhawe umunsi dore ko mu 2019 Wizkid nawe yahawe itariki nk’iyi y’icyubahiro muri Minneapolis ho muri Leta ya Minnesota kubera nawe yujuje ‘Skyway Theatre’ ijyamo abantu bari hagati 200-2500.
