Kuri uyu wa Gatandatu Edgars Rinkevics yarahiriye kuyobora Lativia akaba ariwe perezida wa mbere w’umutinganyi mu buryo bweruye muri iki gihugu kibarizwa mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Rinkevics yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga uhereye mu 2011. Yarahiriye inshingano z’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu.
Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byagize abakuru ba guverinoma bemera ko ari abatiganyi ariko nta na kimwe cyari bwagire Perezida nk’uwo ,nk’uko BBC ibitangaza.
Rinkevics w’imyaka 49, yigaragaje mu 2014 anatangira guharanira uburengenzira bw’abo mu muryango wa LGBT uhereye icyo gihe.
Ishyingirwa hagati y’abafite ibitsina biteye kimwe ntiryemewe n’amategeko muti Latvie ariko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryemera ko bashobora kubana, uhereye mu mwaka ushize.
Muri Gicurasi, Rinkevics nibwo yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo abe Perezida wa Latvia.
Mu ijambo rye, yemeje ko azakomeza gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Yavuze ko politiki y’ububanyi n’amahanga ya Latvia nta gihe cyo gukora amakosa ifite yongeraho azakorana ingoga kandi agafata ibyemezo birimo ubushishozi.
Yashishikarije urubyiruko kurenga ibibazitira, avuga ko ubusumbane ari ikibazo cy’ingutu muri iki gihugu.
Ati “Ubusumbane ni ikibazo gikomeye. Muri manda yanjye niteguye guhaguruka nkubaka Latvia ikomeye kandi iteye imbere, igendera ku mategeko hagamijwe imibereho myiza y’abaturage nta n’umwe uhejwe muri sosiyete. Ibyo birashoboka ko twabigeraho nidukorera hamwe.”
Rinkevics asimbuye Egils Levits wabaye Perezida mu myaka ine.
Latvia, Lithuania na Estonia byinjiye muri EU mu 2004.