Hatangijwe urubuga rukora nka Twitter rukomeje kwigarurira abarukoresha benshi

Umukuru wa kompanyi Meta Mark Zuckerberg yavuze ko ‘app’ nshya iyi kompanyi imaze gutangiza yitwa Threads igamije kurusha Twitter.

Inzobere zivuga ko Threads ishobora kwigarurira abakoresha Twitter badashimishijwe n’impinduka Twitter yakoze mu bihe bya vuba aha bishize.
Threads – kuri ubu idahise itangira mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) – ituma abayikoresha batangaza amagambo 500, ndetse ibice byayo byinshi bisa na Twitter.

Zuckerberg yavuze ko mu masaha arindwi ya mbere yo gutangira kwayo, iyi ‘app’ yari yamaze kuyobokwa n’abantu barenga miliyoni 10
Mbere yaho, yavuze ko gutuma urwo rubuga rukomeza “kubana neza… ni byo bizaba ingenzi mu kugera ku ntego yarwo”.


Ariko umukuru wa Twitter Elon Musk yasubije ati: “Ni byiza ubuziraherezo kwibasirwa n’abantu utazi kuri Twitter, kurusha kwibera mu byishimo by’ikinyoma byo guhisha akababaro byo kuri Instagram”.
Ubwo yari abajijwe kuri ‘app’ ya Threads niba izaba “nini kurusha Twitter”, Zuckerberg yasubije ati: “Bizafata igihe runaka, ariko ntekereza ko hakwiye kubaho ‘app’ abantu baganiriraho ifite abantu barenga miliyari 1.

“Twitter yagize amahirwe yo gukora ibi ariko ntiyabishoboye. Nizeye ko tuzabishobora”.
Abahatanye n’iyi ‘app’ banenze ingano y’amakuru (data) ishobora gukoresha. Aya ashobora kubamo amakuru y’ubuzima, imari, n’amakuru y’imbuga umuntu asura hashingiye ku myirondoro y’abakoresha iyi ‘app’, nkuko bivugwa n’iguriro Apple App Store.

Threads ubu iraboneka ku bashaka kuyipakurura (download) mu bihugu birenga 100 birimo n’Ubwongereza, ariko ntiragera muri EU kubera impungenge zijyanye n’amategeko.

Meta, nyiri Facebook na Instagram, yavuze ko iyi ‘app’ nshya ari “ishusho y’ibanze”, hakaba hateganyijwe ko hari ibindi bizongerwamo, birimo nko gushobora kuganira n’abantu bari ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Mastodon.
Mbere yuko iyo iyi ‘app’ itangira, kompanyi Meta yagize iti: “Icyerekezo cyacu na Threads ni ugufata ibyo Instagram ikora neza tukabyagurira mu buryo bw’inyandiko”.


Nubwo Threads ari ‘app’ yihagije ukwayo, abayikoresha bayigeraho (log in) bakoresheje konti yo kuri Instagram. Izina (username) bakoresha kuri Instagram ni ryo bakomezanya na ryo, ariko hari amahitamo yo kujyanisha umwirondoro wabo n’uburyo bwagenewe Threads by’umwihariko.

Meta ivuga ko abakoresha Threads bazanashobora guhitamo gukurikira konti basanzwe bakurikira kuri Instagram. Iyi ‘app’ yemerera abayikoresha gukoresha uburyo bw’ibanga (private) kuri Instagram, ariko kuri Threads bakagira umwirondoro ubonwa na buri wese (public).
Iyi ‘app’ nshya itangiye nyuma yuko hanenzwe imikorere y’ubushabitsi bwa Meta.
Mu mwaka ushize, Frances Haugen, wahoze akora muri Meta, yamennye amabanga ku kuntu iyo kompanyi yashyize imbere “inyungu kurusha umutekano”, ndetse anenga ukuntu uru rubuga gushungura (moderation) ibikorerwa kuri uru rubuga.

Kompanyi Meta yanatigishijwe n’amahano ubwo yemereraga imbuga zo hanze yayo, zirimo na kompanyi y’ubugishwanama muri politiki yo mu Bwongereza yitwaga Cambridge Analytica, kugera ku makuru bwite y’abakoresha Facebook.


Mu gisa nko gukomoza kuri ibyo bihe byashize byateje impaka, ku wa mbere Musk yateye urwenya ati “Imana ishimwe ko [Threads] zikora neza cyane”, ubwo Meta yari imaze gutangaza ko izatangiza iyo ‘app’ nshya uyu munsi.
Hari izindi mbuga nyinshi zikora nka Twitter, zirimo nka Bluesky na Mastodon, ariko izo zagowe no kwigarurira abantu.
Threads ifite akarusho kihariye ko kuba ihujwe na Instagram, kandi abantu babarirwa muri za miliyoni amagana basanzwe bari ku rubuga rwa Instagram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *