Ikipe ya Gasogi United FC Nyuma yo gutandukana na Paul Kiwanuka, igiye kubona umutoza mukuru mushya, Caroline Pizzala, uherutse guhagarika umupira w’amaguru muri Shampiyona y’abagore mu Bufaransa.
Gasogi United ni imwe mu makipe yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi ndetse no mu batoza muri iki gihe cyo kwitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2023/24.
Imwe mu mpinduka zikomeye yakoze ni ukuzana umutoza wanditse amateka mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi nubwo ari mu ntangiriro zo gutangira akazi k’ubutoza nk’uwabigize umwuga.
Caroline Pizzala ni izina ritari rito mu Bufaransa kandi mu makipe akomeye y’abagore mu myaka ishize kuko yatangiye gukina ruhago mu 2001, ahereye mu ikipe y’abakiri bato ya Celtic Marseille, amara imyaka itatu gusa mu irerero ahita atangira gukina mu Cyiciro cya Gatatu.
Uyu mugore wakinaga mu kibuga hagati, yasinye muri PSG mu 2007, ndetse aza no kuyifasha gukina irushanwa rya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu 2010/11.
Mu 2014, yahise ayivamo yerekeza muri Olympique de Marseille yamazemo imyaka itandatu, akayikinira imikino 128 yinjiza ibitego 28, ahita anasezera mu mwaka wa 2020 ndetse yerekeza mu butoza.
Caroline Pizzala w’imyaka 35, wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, agiye gutoza iyi kipe yo mu Rwanda yari umutoza wungirije muri Olympique de Marseille WFC.
Gasogi United FC yamaze kugura umunyezamu mushya w’Umunya-Cameroun, Ibrahima Daouda, ndetse iri hafi no gutangaza abandi bakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Kirasa Alain wari Umutoza wungirije muri Police FC, na we aravugwa muri Gasogi United aho yakungiriza Caroline Pizzala.