Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubwo yavugaga ko kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ari ukwibohora nyako kuko kwibohora atari urugamba rw’amasasu gusa.
Ibi birori byizihirijwe mu karere ka Kamonyi m murenge wa Nyamiyaga, akagali ka Kidahwe. Ibi birori byaranzwe no gutaha bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagezwho by’mwihariko muri uyu mrenge wa Nyamiyaga.
Ibikorwa byatashywe harimo umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometelo 50 (50km) wuzye twaye miliyoni 200 z’amafaranga y’ Rwanda (200.000.000frws. Uyu muyoboro uzatanga amzi meza ku baturage bo mu mirenge ya Gacurabwenge na Nyamiyaga by’umwihariko mu Mudugudu wa Magu, akagali ka Kidahwe mu murenge wa Nyamiyaga, bari batarigera babona amazi. Ni ubwa mbere aba baturage bo muri iki gice bagejejweho amazi meza.
Hatashywe kandi amazu yubakiwe abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE, hanamurikwa ikoranabuhanga rya Zipline zirebana no kugeza amaraso ku bigo nderabuzima mu karere ka Kamonyi mu buryo bwihuse hakoreshejwe Drone. Abitabiriye basobanuriwe serivisi zitangwa na Zipline zirimo no kuba ubu buryo bwifashishwa mu gutwara intanga z’amatungo.
Mu ijambo rye Gverineri Kayitesi Alice yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori byo Kwibohora ku nshuro ya 29, ko bagomba kwitabira gahunda zose z’iterambere kukirango bakomeze kwibohora kandi basigasire ibyagezwho.
Ati: “Twishimiye ko kuri uyu mnsi wo kwibohora ku nshuro ya 29 dufite ibindi byiza byagezwho kandi ko ttagumye ku rwego rumwe, ahubwo dukomeje kwibohora ari nako twesa Imihigo. Turabasaba gsigasira ibyagenzweho birimo no gufata neza yu myoboro w’amazi meza mwahawe ndetse n’abahawe amacumbi mukayafata neza kgirango ejo atangirika bigasubiza inyma imibereho yanyu miza.”
Muri ibi birori kandi abana bahawe ifungro rigizwe n’indyo yuzye mu rwego rwo krwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Abandi bitabiriye ibi birori byo kwizihiza munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, ni abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Umuyoboziw’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère ari kumwe n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abafatanyabikorwa banyuranye bifatanyije n’abaturage b’i Nyamiyaga mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 29.