Ibibazo by’ingutu inama njyanama ya Rutsiro isigiye Umuyobozi mushya

Nyuma y’uko ibiro bya Minisitiri w’intebe, ku mugoroba wa tariki 28 kamena 2023 bisohoye itangazo risesa inama njyanama y’aka karere, Rwandanews24 twifuje kubagezaho ibibazo by’ingutu iyi nama njyanama yasanze yari itarabasha gukemura bitegereje umuyobozi w’akarere mushya.

Nyuma y’uko iyi nama njyanama isheshwe, ku gicamunsi cy’umunsi ukurikiyeho hahise haba ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi w’akarere w’agateganyo na komite nyobozi icyuye igihe.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye imibereho y’abaturage muri aka karere

Ikibazo cy’abaturage bari muri cooperative y’abahinzi b’icyayyi ya RUTEGROC bishyuzwa inguzanyo na BRD. Muri aka karere Abanyamuryango ba Koperative RUTEGROC bavuga ko bishyuzwa amafranga na BRD batigeze bafata, aho nabihingiye icyayi badafashijwe na BRD nabo bishyuzwa iyo nguzanyo, abanyamuryango bamwe bavuga ko inguzanyo bishyura idahura niyo bahawe, akaba ari ikibazo cyagejejwe ku nzego zitandukanye ariko kitigeze gihabwa umurongo dore ko n’abarimo Uwahoze ayobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J.M.V ubwo yasuraga uruganda rw’icyayi yakigejejweho.

Hari imiryango 13 itaratujwe igihe abari batuye iwawa bimurwaga mu mwaka w’i 1998, aba bakaba baratakiye inzego z’ubuyobozi uko zagiye zisimburana ariko amaso yaheze mu kirere nta gisubizo bahawe.

Abaturage bambuwe na COOPEC DUKIRE ya Kiliziya Gatorika Paruwasi ya Biruyi, aho yafunze imiryango ibambuye, amafaranga yabo agera kuri 8.900.000 Frw, kugeza ubu bakaba batarabona amafaranga yabo kandi baratakambiye inzego zose ntibafashwe.

Abaturage basaga 150 batuye mu nkengero z’ishyamba rya Mukura batahawe ibyangombwa by’ubutaka kugeza ubu, bakomeje gutaka ariko ntibafashwa.

Muri aka karere habaruwa imiryango myinshi y’Abaturage bangirijwe ibyabo n’ahubatswe ingomero z’amashanyarazi ndetse n’ahanyujijwe insinga z’amashanyarazi batishyuwe harimo n’ababariwe muri 2009.

Kuba inama njyanama itarigeze ibasha kuganira ku kibazo cy’amafaranga agenerwa umukozi wagiye mu kazi, byatumya abakozi b’akarere ka Rutsiro bakorera mu mirenge 4 gusa (Nyabirasi, Mukura, Kivumu na Kigeyo) kuko ariyo mirenge bakoreramo ntibahombe.

Imiterere y’iki kibazo, ni ukuvuga ngo nimba umukozi agiye gukorera mu murenge wa Boneza akoresha amafaranga y’itike agera ku bihumbi 7 Frw, mu gihe aba yagenewe ibihumbi 4 Frw, ibi bigatuma hari abakozi umwaka ushira batarakorera muri iyi mirenge babeshya ko yegereye akarere kandi iri kure.

Mulindwa Prosper, wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro hari ababona ko azagorwa no gutegeka aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *