Rutsiro: Abana babiri barohamye mu kiyaga cya Kivu bahita bapfa

Abana babiri bo mu karere ka Rutsiro barohamye mu Kiyaga cya Kivu bahita bapfa.

Ibi byabereye mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Buhindure ho mu mudugudu wa Gisiza biba ku isaha ya saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023.

Amakuru avuga ko abana barohamye umukuru muri bo yari afite imyaka 16 arohamana n’undi w’imyaka 9, uwo bari kumwe w’imyaka 5 akaba ariwe wagiye kubatabariza, kugeza ubu ubwo twakoraga inkuru bakaba bari batarabasha kurohorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Barohamye saa tanu, twe tubimenya nka saa saba, kuri ubu tukaba dutegereje ko Marine (Abahanga mu kwibira) ihagera bakadufasha kubashakisha no kubavanamo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kujya mu mazi badafite ubwirinzi bw’ijiri z’ubuzima (Life Jacket), akomeza avuga ko hagiye gushyiraaho ubukangurambaga mu nteko z’abaturage bwo gukangurira ababyeyi n’abana kwirinda ikiyaga.

Ikiyaga cya Kivu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *