Rutsiro: Mulindwa yahumurije Abarimu batewe inkeke no kutabonera agahimbazamusyi ku gihe

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yahumurije Abarimu bo muri aka karere bari batewe inkeke no kutabona agahimbazamusyi bemererwa n’amategeko ku gihe, abasaba kumumenyesha ikibazo cyabo kuko atakizi.

Ibi abivuze nyuma y’uko abarimu bo muri aka karere batewe inkeke no kuba barinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari nshyashya batarahabwa agahimbazamushyi.

Aba barimu baganiriye na Rwandanews24 bose icyo bahurizaho ni ukutumva ukuntu umwaka w’ingengo y’imari usozwa batarahabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

Aba batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, umwe yagize ati “Bonus zacu zigeze hehe? Umwaka w’ingengo y’imari waseshwe kandi twakabaye twarazihawe kera.”

Akomeza avuga ko icyo bakomeje gusaba ari ugukorerwa ubuvugizi bagahabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

Undi ati “Twagombaga guhabwa agahimbazamusyi kacu ku gihe, ariko umwaka w’ingengo y’imari waturangiriyeho tutagahawe tukaba dusaba ko badufasha.”

Umuyobozi w’akarere w’agateganyo ka Rutsiro, Mulindwa Prosper mu kuganiro na Rwandanews24 kuri terefone yavuze ko ikibazo cy’aba barimu atari asanzwe akizi akabasaba ko bakimugezaho akagiha umurongo.

Ati “Ikibazo ntabwo nkizi ariko inzego z’akarere ziracyakora ukuyemo inama njyanama, ntabwo ari ikibazo kuko iyo umwaka urangiye nibwo tureba abo habayeho kuzamurwa mu ntera ntambike, nabo babitugezeho tubafashe bikemuke.”

Yahumurije aba barimu ko badakwiriye kwiheba, kuko itegeko ngenga rigenga ingengo y’imari mu ngingo ya 40 rivuga ko ingengo y’imari ikoreshwaho 12% mu gihe hagitegerejwe ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa.

Mulindwa Prosper yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere hashingiwe ku iteka rya Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko inama njyanama y’aka karere iseshwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *