Kohereza abimukira mu Rwanda byahungabanyije umubano wacu n’amahanga- Justine Greening

Uwahoze ari minisitiri avuga ko amasezerano ya leta y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ateje ibyago byo “kumanura” (kugabanya) politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza.

Raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), yatangajwe mu kwezi gushize kwa Kamena (6), yanzuye ko u Rwanda rufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ukorera mu gihugu gituranyi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa muri iyo raporo, ivuga ko igamije “gusakaza ikinyoma”.

Ubwo yari Minisitiri w’iterambere mpuzamahanga, Justine Greening mu 2012 yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 21 z’amapawundi yari igenewe u Rwanda, nyuma yuko ONU itangaje bwa mbere ko u Rwanda rwari rurimo gufasha inyeshyamba za M23.

Mu gihe Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) basabye leta y’u Rwanda mu buryo butaziguye kureka gufasha M23, intumwa y’Ubwongereza mu karere yasohoye itangazo ryamagana mu buryo bwo muri rusange ubufasha “bwo hanze” buhabwa izo nyeshyamba, yirinda kuvuga u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje guhakana gufasha izo nyeshyamba.

Greening yabwiye ikiganiro BBC Newsnight ati: “Ni ingenzi ko politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza ndetse n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku bibazo by’ingenzi by’amarorerwa ku burenganzira bwa muntu arimo urugomo rukorerwa abagore, itamanuka bitewe na politiki yacu ijyanye na gahunda z’imbere mu gihugu.

“Iyi raporo ya UN inashimangira ingorane mu mikorere ndetse n’ibibazo ku gihe kirambye ku guhuza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’abimukira y’Ubwongereza n’igihugu cya gatatu icyo ari cyo cyose, by’umwihariko icyugarijwe mu buryo buboneka n’ingorane ngari z’umutekano mu karere”.

Raporo ya ONU, yandikiwe Akanama k’Umutekano, yavuze ko kwigira imbere kw’umutwe wa M23 kwatumye abaturage bagera kuri miliyoni bata ingo zabo barahunga mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kandi ko mu bice bikize ku mabuye y’agaciro uwo mutwe wagenzuraga habaye “gufata abagore ku ngufu, harimo gufata ku ngufu mu kivunge byakozwe na M23”.

Umutwe wa M23 wahakanye ibyo birego, unahakana gufashwa n’u Rwanda.

Iyo raporo inavuga mu mazina abasirikare b’aba jenerali bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nk’abayobora ibikorwa bya M23.

Leta y’u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa muri iyo raporo, ivuga ko igamije “gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC”.

Ku wa kane, urukiko rw’ubujurire rw’Ubwongereza rwanzuye ko gahunda ya leta y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro inyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yasezeranyije ko azajyana iki kibazo mu rukiko rw’ikirenga.

Iyi gahunda y’igerageza ry’imyaka itanu – yatangajwe mu kwezi kwa Mata (4) mu 2022 – yatuma bamwe mu basaba ubuhungiro boherezwa mu Rwanda ubudasubira mu Bwongereza, bakahasabira ubuhungiro.

Bashobora kwemererwa kuguma mu Rwanda nk’impunzi cyangwa bagasaba kuhatura ku zindi mpamvu, cyangwa bagasaba ubuhungiro mu kindi “gihugu cya gatatu gitekanye”.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko iyi gahunda izaca intege abantu bagera mu Bwongereza “mu buryo butemewe n’amategeko, buteje ibyago cyangwa butari ngombwa”, nko mu mato (ubwato) matoya yambuka umuhora uzwi nka English Channel.

Umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yabwiye BBC ati: “Gahunda yacu yo guhanga udushya ijyanye n’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu izatuma abakora ingendo zirimo ibyago kandi zitemewe n’amategeko zerekeza mu Bwongereza bimurirwa mu Rwanda, aho bazafashwa gukora ubuzima bushya.

“U Rwanda ni igihugu gitekanye, gifite amateka yo gufasha abasaba ubuhungiro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *