Kirehe: Baribaza uko babona umusaruro uhagije n’insina zihanganira imihindagurikire y’ibihe

Na Byukusenge Annonciata

Abahinzi b’urutoki baribaza uko babona insina zihanganira imihindagurikire y’ibihe kuko izo basanganywe zitakibaha umusaruro bakaba bifuza ko bahabwa insina zibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abavuga ibi, ni abahinzi b’urutoki bo mu mirenge ya Kigina, Rukira na Musaza, Randanews24 yasanze mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe.

Ndayambaje ni umuhinzi w’urutoki mu murenge wa Rukira. Avuga ko mu bihe byashize insina zabo zabahaga umusaruro uhagije n’igiciro cy’ibitoki kikaba kiri hasi, ariko ubu siko bimeze.

Ati: “Mu myaka ibiri ishize twezaga ibitoki kuburyo buri Muhinzi yumvaga yahinga urutoki, ariko ubu ntawe ukibikeneye kubera ko nta musaruro tukibona. Twebwe tubona insina duhinga zitakijyanye n’igihe kubera ko zitabasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe none byatumye abafite amikoro mcye batakibasha guhahira abana kubera ko byahenze.”

<

Akomeza avuga ko bari bamenyereye ko igitoki cy’injagi kigura100frs/kg, igitoki cy’ikinyarwanda kikagura hagati ya 50frs-80frs/kg. Ariko ubu igitoki cy’injagi kiragura 250frs/kg naho ikinyarwanda kiragura 200frs/kg.

Kubwimana nawe ni umuhinzi w’urutoki mu murenge a Kigina. Avuga ko bakeneye imbuto zijyanye n’igihe kuko izo basanzwe bahinga zazahajwe n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Ubu umuhinzi w’urutoki wese afite ikibazo gikomeye cy’igihombo. Izuba ryumishije insina kuburyo tutafata n’imitumba cyangwa amakoma ngo tubigaburire amatungo. Bamwe bavuga ko ari indwara yitwa kabore yateye mu nsina, abandi bakavuga ngo ni kirabiranya, ariko tubona biterwa n’izuba ryinshi zitakibasha kwihanganira.”

Akomeza avuga ko umuti urambye babona ari uko bahabwa imbuto y’insina zibasha kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Mukamwezi ni umuhinzi w’urutoki unabicuruza, Rwandanews24 yamusanze mu isoko rya Nyakarambi. Avuga ko bakeneye imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe kuko izo basanganywe zitakibashije guhangana nayo.

Ati: “Turasaba leta nk’uko isanzwe idufasha ko yadufasha kubona imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ntabwo tugirango bazaziduhere Ubuntu kuko n’izo duhinga turazigura. Izazidushakire tuzigure kuko duhinga urutoki kubera ko arirwo rudurunze.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko abahinzi bakwiriye kugira isuku ihoraho mu nsina zabo kugirango birinde indwara zishobora kuzibasira.

Ati: “Abaturage bakomeza isuku, gukorera urutoki no kudatizanya ibikoresho kuko ibikoresho byatemye insina irwaye iyo bigeze mu rundi rutoki birarwanduza. Turakomeza gukora ubukangurambaga kugirango habaye hari abatabyumva neza babisobanukirwe bihagije kuko iyo nsina zitangiye kurwara ntabwo zitanga umusaruro.”

FED Nzirabatinya abajijwe niba ibivugwa n’abahinzi b’urutoki bifuza kubona imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe, yavuze ko hari gahunda yo kuzibaha.

Ati: “Imbuto zirahari kandi mu murenge wa Kigina tuzazibaha. Tuzafatanya n’abashinzwe ubuhinzi (agronomes) kugirango zibagereho bityo bongere kubona umusaruro ushimishije.”

Nubwo abahinzi b’urutoki bavuga ibi, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 9,2%, kuko wavuye ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 3,021 wariho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushie wa 2022, ukagera kuri Miliyari 3,901 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Iyo mibare igaragaza ko urwego rwa serivisi rwatanze umusaruro ungana na 44%, inganda zitanga 22% naho ubuhinzi bugatanga 27%. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ukaba waragabanutseho ku kigero cya 3%, mu gihe habonetse izamuka ringana na 8%, biturutse ku mpinduka mu misoro.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa yagiranye n’itangazamakuru taliki 19 Kamena 2023, yavuze ko umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wiyongereye mu gihembwe cya mbere cya 2023.

Yagize ati “Umusaruro w’ibihingwa twohereza mu mahanga wo wariyongereye ku kigero cya 25%, cyane cyane bitewe n’ikawa yiyongereyeho 54%, icyayi cyiyogera ku kigero cya 7%. Mu nganda imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 1%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 15%, naho umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongereyeho 16%”.

Ati “Muri serivisi umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutse ku kigero cya 17%, ubwikorezi (Transport) bwiyongera ku kigero cya 19%, ubwikorezi bwo mu kirere, cyane cyane hano tuba tuvuga RwandAir, bwiyongera ku kigero cya 28%.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.