Umuhanzi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank muri muzika yitabye Imana.
Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z’ijoro azize uburwayi.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga.
Mu cyumweru gishize VD Frank yari aherutse gutangariza abamukirikira ko ubuzima bukomeje kumucika ndetse asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.
VD Frank yamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka myinshi ishize yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa bya sinema yakinaga muri filimi yitwa “Ubutumwa bugufi”, mu 2012 yatunganyije filime yanakinnyemo yise “Tuzibanira”.
VD Frank usibye muzika yamamayemo cyane yabaye umunyamakuru wa Radiyo Bukedde Fm yo mu gihugu cya Uganda.
Nyuma yo gusezera umuziki mu 2012 uyu VD Frank yinjiye muri sinema avuga ko irusha agaciro kure muzika, ngo kuko muzika imugora kandi nta nyungu ifatika yakuragamo.
Kuwa 10 Gicurasi 2020 uyu muhanzi yigeze gufatwa na stroke yihutira kwivuza ubu burwayi bwari bwamuteye ubwoba dore ko bwari bumaze iminsi mike buhitanye muramu we “DJ Miller”.