Uko intara zikurikirana mu kugira abanywi b’agasembuye benshi mu Rwanda

Ubushakashatsi bwa kabiri Minisiteri y’Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8 mu myaka icyenda ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.


Intara y’Amajyaruguru ni yo iyoboye mu kugira abaturage benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%, Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa Kigali ni 42%.


Mu bakoreweho ubushakashatsi b’ibitsina byombi, 3,4% banyoye inzoga mu minsi 30 ishize, aho abagabo bihariye umubare munini, ungana na 4,5% mu gihe abagore bo bangana na 2,2% ku bijyanye n’ubwitabire ku kunywa inzoga.
Ku rundi ruhande ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 22,8% by’Abanyarwanda binangiye kunywa inzoga mu buzima bwabo bwose, aho umubare w’abagore banze kuzinywa ukubye hafi uw’abagabo inshuro ebyiri, ndetse ngo umuntu umwe muri batanu ntiyigeze anywa inzoga mu mezi 12 ashize.


Ubu bushakashatsi bukorwa hagamijwe kureba no gusesengura amakuru ajyanye n’indwara zitandura n’ibizitera (Rwanda National STEPs Survey 2022).
Ni ubwa kabiri bukozwe ku rwego rw’igihugu bugamije kureba ibishobora gutuma izo ndwara ziyongera, bikanatanga umurongo wo kuzikumira.
Kuri iyi nshuro bwakorewe ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 69 bugirwamo uruhare n’abagera ku 5776 batoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.


Mu kubushyira mu bikorwa hakoreshejwe uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, OMS, rikunze gukoresha mu kugenzura uko izo ndwara zihagaze, ikizitera n’icyakorwa ngo zitabweho mu gihe hagaragaye ko ziri kuzamura urwego bikabije.
Mu bitera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zitandura nk’umutima, diabetes n’izindi harimo nko kurya umunyu mwinshi mu biryo, amavuta menshi, kunywa inzoga n’itabi, umunaniro n’umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri, isukari nyinshi n’ibindi.


Muri ubwo bushakashatsi hanashingiwe ku buryo mbere y’uko bukorwa izo ndwara zari zihagaze, umubare w’abari gufata imiti ku bazisanzwemo n’icyo bakora mu kwirinda ko zabarembya nk’ibiryo bafata n’ibindi.
Ubu bushakashatsi kandi bwibanze ku myaka, igitsina, irangamimerere, amashuri umuntu afite n’ibindi. Hagendewe kandi ku myitwarire yabo mu kunywa inzoga, amafunguro bafata, ibinure bari bafite mu mubiri n’ibindi.
Urebye 48,1% by’abanywa inzoga ni umubare uteye inkeke kuko uretse gutera ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi ndwara zitandura, OMS igaragaza ko nibura buri mwaka ku Isi abantu miliyoni eshatu bapfa biturutse ku mpamvu zatewe n’inzoga, bingana na 5,3% by’impfu zose zibaho ku mwaka.


OMS igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 29 rwihariye 13,5 % by’impfu z’abari muri iyo myaka ziterwa no kunywa inzoga.
Muri abo kandi ngo 11,4% bagiye gusuzumwa n’abaganga ba gihanga ndetse muri abo basuzumwe 8,6% ni bo bari gufata imiti gakondo mu kugabanya uwo muvuduko w’amaraso.


Ni mu gihe 88,7% by’Abanyarwanda batigeze basangwamo isukari nyinshi mu mubiri, ndetse ngo mu bari basanzwe bafite iki kibazo ubu bushakashatsi butarakorwa, 43,1% ni bo kuri ubu bari gufata imiti ya diabète, 4% muri bo bagiye kwisuzumisha mu baganga ba gihanga mu gihe muri abo 1,8 % bari gufata imiti ya kinyarwanda ya diabète .


Abanyarwanda bagera kuri 97,6% na bo ngo ntibasanzwemo urugero rw’ibinure ruri hejuru aho abagera kuri 11,9% by’abaturage bari barasanzwemo mbere urugero runini rwabyo na bo ngo bari ku miti bagenewe n’abaganga.
Abagera kuri 15,4% mu bari basanganwe urugero rw’ibinure ruri hejuru bagiye gusuzumwa n’abaganga gakondo aho 3,3% ari bo bari gufata imiti ya gakondo bagenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *