Umusore bivugwa ko yavukaga mu karere ka Nyabihu uri mu kigero cy’imyaka 26 yishe umusaza barindanaga insina, nawe ubwo inzego zishinzwe umutekano zazaga kumufata ashaka kuzirwanya ziramurasa ahasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Murambi, ho mu mudugudu wa Bushengo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira kuwa 26 kamena 2023.
Abaturage batuye muri aka kagari bishimiye igikorwa cya Polisi cyo kurasa uyu musore wari umaze kwica umusaza barindanaga insina.
Nyirahakizimana Agnes, wo mu muryango wa nyakwigendera wapfuye yishwe akubiswe ifuni mu mutwe avuga ko bikekwa bapfuye igitoki cyari cyibwe mu rutoki rw’uwitwa Kayibanda barindiraga.
Ati “Uwapfuye yishwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro, twaje kureba mu gitondo batubwira ko yasanze igitoki cyaciwe mu rutoki barariraga rwa Kayibanda amubajije arahakana, batangira kurwana amukubita ifuni mu mutwe arapfa.”
Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge na Polisi bwahageze bukabaganiriza bukabasaba kwirinda ubwicanyi nimba koko basenga.

Akomeza avuga ko nyuma yo kwica mugenzi we inzego z’ubuyobozi zaje kumufata ashaka kuzirwanya bahita bamurasa nawe arapfa.
Nyirabitaro Vestine mushiki wa nyakwigendera agira ati “Uwishwe yari musaza wanjye yatubabaje cyane, bikomeje kuvugwa ko bapfuye igitoki cyari cyibwe baricana kuko umukoresha wabo witwa Kayibanda yagombaga kuza kubagenzura uyu munsi.”

Manirafasha Salomon ati “Uyu musaza yari umuturanyi wanjye kandi yari inyangamugayo, aha yari aharinze imyaka myinshi cyane, mu ijoro twabwiwe ko yishwe nuwo barindanaga amukubise ifuni mu mutwe umutwe arawujanjagura, ku buryo byatubabaje cyane.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kwica uyu musaza yafashwe ashaka gutoroka inzego zishinzwe umutekano barasa amasasu atatu nawe ahita apfa.
Akomeza avuga ko byabanejeje kuba nawe yishwe arashwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana E. Blaise yahamije aya makuru asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Ati “Nibyo koko yamwicishije ifuni, inzego z’ubuyobozi zije kumufata arazirwanya nawe birangira arashwe arapfa.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo no guhangana n’inzego z’ubuyobozi kandi abaturage bakwiriye kurushaho gutangira amakuru ku gihe.
Umurambo w’umusaza wakubiswe ifuni abaturage bategere kumushyingura mu gihe uwarashwe, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Muri uyu murenge wa Rubavu kandi kuwa 15 z’uku kwezi nabwo Polisi yishe irashe umujura warwanyije inzego z’umutekano nyuma yo kwambura abaturage akanabakomeretsa, ibisambo bigenzi bye bigatoroka.
