Bamwe mu bagana n’abaganga bo mu bitaro bya Murunda, mu karere ka Rutsiro baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko impanuka ikomeye yabereye muri ibi bitaro ishobora kuba ifite aho ihuriye n’imiyoborere idahwitse ikemangwa muri ibi bitaro.
N’impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, tariki 25 Kamena 2023 ubwo yari imaze gupakirwamo Bomboni zishyirwamo Oxygene zongererwa abarwayi maze umushoferi ayikase iranga ihita ihanuka ku mukingo wa metero zirenga 20 yinjira ahatangirwa serivisi za ARV muri ibi bitaro nubwo itagize uwo yambura ubuzima.
Bamwe mu baganga bo muri ibi bitaro impanuka yabaye bahari batubwiye ko iyi modoka itari ifite Controle Tekiniki, kuko yari yararangiye mbere ho iminsi ibiri ko ikora impanuka ibyo bavuga ko bitakabaye ku bitaro bya Leta.
Abandi bakomeje bavuga ko iyi mpanuka yatewe b’umunaniro abashoferi bo muri ibi bitaro bahorana kubera kutaruhuka bihagije, kuko bafite abashoferi mbarwa mu gihe akazi bagahorana kuko aribyo bitaro rukumbi biri muri aka karere.
Nyuma yo gukora impanuka kw’iyi modoka isanzwe ikoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi bamwe mu baganga bavuze ko iki kibazo cy’abashoferi badahagije umuyobozi w’ibitaro amaze igihe akizi ariko yagiteye umugongo.
Ubwo twavuganaga n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Murunda, Dr. Nkunzimana Jean Pierre yavuze ko uwari uyitwaye atakomeretse bikomeye ahubwo yajyanywe kunyuzwa mu cyuma, ndetse n’abashoferi atari bake nk’uko bivugwa.
Ati “Imodoka yakoze impanuka si ambulance, n’abashoferi dufite ntabwo ari bacye. Uwakomerekeye mumpanuka ntabwo arembye, yoherejwe guca mucyuma.”
Nyuna yo kudusubiza ibi byo hejuru, mu butumwa bwo mu rurimi rw’amahanga yatubajije nimba dukeneye gukora iyi nkuru nicyo imariye abaturage.
Tumubajije impamvu yumva ko inkuru ntacyo imariye abaturage mu gihe aribo bagenda muri izi modoka z’ibitaro kandi abashoferi bazo bazitwara basinziriye kubera umunaniro yaruciye ararumira.
Muri ibi bitaro bikuru bya Murunda kandi hakoje kuvugwa kibazo cy’abaganga badahagije n’abahaza ntibahamare kabibiri bataragenda kubera ko nta muganga ubahagarariye uba muri ibi bitaro.
Ikindi kibazo kiri muri ibi bitaro, n’Abarwayi batinda kwakirwa kubera inama za buri mu gitondo zitinda, bavuga ko bashobora no kuhaburira ubuzima kandi bageze kwa Muganga.


