Mu mudugudu w’ Agacyamo haravugwa inkuru y’umugore washatse gutwikira umugabo mu nzu kubera amakimbirane bari bagiranye, ariko ku bw’amahirwe yavuyemo atarashya aratabaza nk’uko abaturanyi babo byabaye bareba babibwiye Rwandanews24.
Ibi byabaye saa sita z’amanywa kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kamena 2023, Umudugudu w’Agacyamo, akagali ka Rukira, Umurenge wa huye mu karere ka Huye.
Abatuye muri santeri ya Gacyamo babonye ibi biba, bavuga ko intandaroari amakimbiranye yagaragaye hagati y’uyu Mugabo n’umugore ku wa gatandatu ubwo basangiraga inzoga ariko bakaza kutumvikana umwe ashinja undi kumuca inyuma.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wabonye uko ibi byose byagenze, yabwiye Rwandanews24 ko intandaro ari uko umwe yashinjaga Mugenzi we kumuca inyuma.
Ati: “Uyu muryango wari umaze iminsi ufitanye amakimbirane, umugore avuga ko umugabo asigaye amuca inyuma agasambana n’abandi bagore, ariko akabihakana. Byaje kudogera ubwo umugore yasangaga mesaje (SMS) muri telefoni y’umugabo yandikiwe n’uwo mugore yamushinjaga ko basambana. Byabaye birebire baratongana hafi kurwana kuburyo umugore yaraye ku baturanyi.”
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, we avuga ko uyu mugore yabitewe numujinya w’uko umugabo we yajyaga ahakana ko atamuca inyuma, ariko akamufatana igihanga.
Ati: “Njyewe nabibonye mu buryo bubiri. Ubwambere ni uko mbona ahanini byatewe n’ubusinzi bikagera aho bakimbirana. Ubwa kabiri ni uko uwo Mugabo ashobora kuba yari umusambanyi kuko biragoye ko umugabo yakwandikirana n’umugore wa Mugenzi we amagambo y’urukundo akora ku mutima kandi nawe yubatse, Atari inkumi arambagiza.”
Akomeza avuga ko muriaka gace higanjemo ubuharike, ariko bugirwamo uruhare n’ubusinzi butuma barara mu tubari.
Ati: “Mu Gacyamo twikundira agacupa. Hari abagabo batabasha kwihangana basangira n’abagore bagataha ari uko basambanye nabo, ariko si umuco mwiza kuko nta kwiyubaha kurimo kuba wasambanira mu Kabari cyangwa inyuma yako kandi wasize umugore mu rugo. Ariko inzu yarayitwitse arangije aranabyigamba twumva.”
Umuyobozi w’uyu Mudugudu Sinamenye Védaste aganira na Rwandanews24, yavuze ko uyu muryango wakimbiranye, ariko atari umugore watwitse inzu.
Ati: “Aba bantu bari bataramara ukwezi mu mudugudu wacu. Baje kuhacumbika bavuye mu karere ka Rusizi, mu byumweru bibiri bari bamaze hano ntabwo nigeze nakira ikirego cyabo cy’uko babana mu makimbirane nk’uko abaturage babivuga.”
Abajijwe niba inzu bari bacumbitsemo itarahiye, yavuze ko yahiye ariko ataribo bayitwitse.
Ati: “Inzu yarahiye bayizimya itarafatwa inyuma nubwo bimwe mu bikoresho byarimo byahiye. Ni abaturage babitwaye nabi kuko inzego z’umutekano zarahageze bahita babajyana kuri polisi, bagezeyo bavuga ko ari batiri ya telefoni bari bacaginze yaturitse igatwika inzu.”
Akomeza avuga ko uyu muryango ku wa gatandatu wari wagiranye amakimbirane kuburyo umugore yagiye gucumbika mu rugo rwa nyirinzu bakodeshagaho akaba ariho arara.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu muryango wahise wimuka mu mudugudu w’Agacyamo, ariko batazi aho berekeje kuko uwo bakodeshagaho yabasabye kumutunganyiriza inzu bakanishyura ibyangiritse kandi ntabushobozi bafite, bahitamo kwimuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira Gatete Claver, uyu mudugudu w’Agacyamo uherereyemo, yabwiye Rwandanews24 ko aba baturage bari bashya muri aka kagali.
Ati: “Uyu muryango wari umaze igihe gito mu kagali kacu, rero nta makuru y’amakimbirane bari bafitanye tuzi. Kuba inzu yarahiye byarabaye, ariko bahakanye ko umugore ariwe wayitwitse ahubwo ko ari batiri ya telefoni bari bacaginze yaturitse igatera inkongi y’umuriro.”
Abajijwe ku kibazo cy’ubusinzi abaturage bavuga ko aribwo buteza amakimbirane yo mu ngo yanabaye intandaro y’ uko umugore ashaka gutwikira umugabo mu nzu, Gitifu Gatete yagize ati: “Ubu turimo gukora ibarura ry’ingo zibanye mu makimbirane kugirango bazaganirizwe banagirwe inama, abo bizagaragara ko babana badasezeranye bazafashwa kugirango basezerane kuko iyo hari amakimbirane n’ihohoterwa ribona inzira.”
Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagore 48.809 bo mu Rwanda bakorewe ihohoterwa mu gihe abagabo barikorewe bari 7210.
Ni ibyaha byiyongera uko umwaka ushize undi ugataha kuko nko mu 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko ibyaha by’ihohotera byavuye ku 9064 muri 2019 bigera ku 10,842 mu 2020.