Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Umurenge Kagame CUP batsinze Umurenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi ibitego 3-0, igikombe bagituye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari nawe witiriwe iri rushanwa kubera umusanzu we mu kubaka imiyoborere myiza.
Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda Niyodusenga Jules yahaye Rwandanews24 nyuma y’uyu mukino wa nyuma waberaga kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, yavuze ko Intsinzi yabashimishije cyane ari nayo mpamvu igikombe bagituye abarimo Umukuru w’Igihugu we bakesha imiyoborere myiza.
Yagize ati “Gutwara igikombe dutsinze umurenge wa Rwimbogo n’Ibyishimo byinshi ku baturage b’akarere ka Rutsiro, Igikombe tukaba twagituye uwateguye aya marushanwa (Paul Kagame) we dukesha imiyoborere myiza, tugirura dutura abaturage b’Umurenge wa Murunda, Umutoza n’Ubuyobozi bw’Akarere muri rusange.”
Akomeza avuga ko ibanga bakoresheje ari ugutangira irushanwa intego kuva ku mukino wa mbere ari intsinzi, bijyana no kujya mu kibuga bazi icyo bashaka.
Uwase Ange, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’umurenge wa Murunda avuga ko nta kintu gishimisha nk’intsinzi bikaba akarusho iyo wegukanye igikombe.
Ati “Ibyishimo ni byose nyuma yo kwegukana igikombe, ibanga ni ugushyira hamwe tugakina nk’ikipe ari nabyo byaduhaye intsinzi zatugejeje ku mukino wa nyuma.”
Tumubajije uko abaturage bo muri aka karere bakiriye iyi ntsinzi, yavuze ko amatsiko ari yose kandi ko biteguye kurara bagejeje igikombe i Murunda ngo bacyereje abaturage babashyigikiye.
Iki gikombe kandi cy’Umurenge Kagame CUP mu bagore, cyari gisanzwe gifitwe n’umurenge wa Kivumu wo muri aka karere ka Rutsiro kuko ariwo waherukaga kucyegukana mbere y’icyorezo cya Covid-19 muri 2019.

