Abanyamuryango ba Sacco Kigeyo bacyeje ubutwari bwa Perezida Kagame

Bamwe mu banyamuryango bahagarariye abandi muri Sacco Ngwino urebe Kigeyo, basuye ingoro y’amateka yo ku Mulindi w’Intwari basobanurirwa amateka yo kubohora Igihugu, bacyeza ubutwari bwa Perezida Kagame, wavuye muri Amerika aho yari abayeho neza akaza kuba mu mwobo (Indaki) ngo abohore igihugu.

Ibi aba banyamuryango ba Sacco bo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo babigarutseho nyuma y’urugendo shuri bagiriye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatandatu, tariki 24 Kamena 2023.

Rukirumurame Gilbert, Umunyamuryango wa Sacco Ngwino urebe Kigeyo nyuma y’uru rugendo shuri yavuze ko yarwungukiyemo byinshi biganisha ku butwari bwa Perezida Kagame, bizatuma nawe abyigisha abo yasize bataragira amahirwe yo gusobanurirwa urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Uru rugendo shuri twajemo rwatwigishije amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, aho twasobanuriwe Ubutwari bwa Perezida Paul Kagame witangiye Igihugu akava muri Amerika aho yari abayeho neza akaza ku kibohora, none abanyarwanda tukaba twarageze ku iterambere.”

Akomeza avuga ko ibikorwa bya Perezida Kagame, bikwiriye kwigisha buri munyarwanda gukora atitaye kureba inyungu ze, ahubwo agomba no kureba ku nyungu z’Igihugu.

Rukirumurame Gilbert, Umunyamuryango wa Sacco Ngwino urebe Kigeyo nyuma y’uru rugendo shuri yavuze ko yarwungukiyemo byinshi

Habimana Hamudu nawe n’umunyamuryango wa Sacco Kigeyo, avuga ko gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ya Mulindi byamwigishije kumva ko yakangurira buri umwe kuza kuhasura, kuko ahava asobanukiwe n’indangagaciro yo gusigasira ibyagezweho.

Ati “Najyaga mbwirwa aya mateka none nagigerege nabonye aho Perezida yabaga ayoboye urugamba rwo kubohora abanyarwanda, byanteye kumva ko nakangurira buri umwe kuhasura kuko bimwibutsa gusigasira ibyagezweho aho kubisenya ntihagire icyangirika barora.”

Habimana Hamudu nawe n’umunyamuryango wa Sacco Kigeyo, avuga ko gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ya Mulindi byamwigishije kumva ko yakangurira buri umwe kuza kuhasura

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sacco Ngwino urebe Kigeyo, Tumusenge Oswald avuga ko impamvu y’uru rugendo shuri basobanuriwe aho inkomoko y’iterambere Igihugu kigezeho.

Ati “Byinshi twigiye aha ku mateka y’urugamba turajya kubisangiza abo twasize, kuko twasobanuriwe ko aho Igihugu kigeze uyu munsi hari ababigizemo uruhare ngo u Rwanda rubohorwe abenshi bakanakimenera amaraso.”

Akomeza avuga ko kuba Perezida Kagame yaravuye muri Amerika akaza kuba mu ndaki abandi baba mu nzu ari ugukunda Igihugu n’abagituye, bakaba biyemeje kuzarinda ibyagezweho no kwamagana uwashaka guhungabanya Umutekano w’Igihugu.

Yanaboneyeho gusaba abanyamuryango ba Sacco Ngwino Urebe Kigeyo kudasesagura ngo duke babonye batujyane mu kabari, ahubwo bakwiriye kwizigamira, bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu barwanya igwingira n’imirire mibi.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sacco Ngwino urebe Kigeyo, Tumusenge Oswald

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo igizwe n’abanyamuryango 9,200 bakaba bakataje mu kumenya amateka y’Igihugu ngo babashe gusigasira ibyagezweho, dore ko mu myaka yatambutse babashije gusura inteko ishinga amategeko (CND), Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi n’urwa Bisesero.

Bamwe mu banyamuryango bahagarariye abandi muri Sacco Ngwino urebe Kigeyo, basuye ingoro y’amateka yo ku Mulindi w’Intwari basobanurirwa amateka yo kubohora Igihugu (Photo: Koffito)
Ingoro y’amateka yo ku Mulindi ikirimo gutunganywa ngo izashyirwemo ibisobanuro byose ku rugamba rwo kubohora Igihugu barayitemberejwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *