Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Kamena haramutse inkuru ikomeje gushengura imitima ya benshi iravuga ko umushumba Theogene Niyonshuti wari inshuti ikomeye y’urubyiruko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.
Amakuru avuga ko Pastor Theogene yari arimo kuva mu gihugu cya Uganda kwakira abashyitsi be, ageze mu nzira imodoka bari barimo igongana n’indi, ahita yitaba Imana.
Inshuti y’umuryango wa Pastor Theogene, yavuganye n’umugore we ubwo iyo mpanuka yari imaze kuba, yatangaje ko umugore wa Theogene yamubwiye ko nawe yabikiwe ko umugabo we yitabye Imana.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, ari naryo Torero Pastor Theogene yakoreragamo umurimo w’Imana, yatangaje ko nawe aya makuru ababaje yayumvise.
Yagize ati “Byatubabaje cyane, ni inkuru twumvise kuva saa munani z’ijoro”. Icyakora yavuze ko batarabona amakuru aturutse ku rwego rw’Ubuzima cyangwa Polisi, yemeza urupfu rwa Pastor Theogene.
Yavuze ko bashenguwe cyane n’iyi nkuru, anavuga ko kubura Pastor Theogene ari igihombo gikomeye ku Itorero ndetse n’Igihugu. Ati “Yari afite umumaro munini cyane mu itorero no hanze”.
Pastor Theogene Niyonshuti yamenyekanye cyane mu buhamya bwe bw’ubuzima bubi yanyuzemo mu bwana bwe aho yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge ariko Imana iza kumuhindurira amateka abivamo ndetse imuha agakiza.
Ubuhamya bwe bwakunzwe na benshi by’umwihariko urubyiruko kubera uburyo yabuvugagamo akoresheje amagambo agezweho mu rubyiruko ndetse n’imvugo ikoreshwa cyane n’abana bo ku muhanda.