Rutsiro: Ubujura mu bagenagaciro buhuriye he no gutinda kwishyura abaturage?

Abagenagaciro ku mihanda yo mu karere ka Rutsiro, baravugwaho ubujura no gutanga amakuru atari ukuri kugira ngo babashe kubona indonke. Mu mboni z’abaturage, batinze kwishyurwa umwaka ukaba urenze baramaze kubarirwa basanga bifite aho bahuriye no kudindira kw’imishinga ya Leta.

Abashyizwe mu majwi, ni abagenagaciro bakoreye ku muhanda wa Gakeri-Bitenga-Mungoti mu murenge wa Ruhango, Umuhanda wa Terimbere-Mujebeshi mu murenge wa Manihira na Rusebeya no ku muhanda Mushubati-Musasa-Boneza-Nkora.

Iki kibazo cy’abaturage bagiye babarirwa imitungo badafite, abandi bakakwa indonke ngo babarirwe amafaranga menshi cyagarutsweho no mu nama njyanama y’akarere isanzwe yateranye kuwa 02 Ukuboza 2022.

Ubwo umwe mu bagize inama njyanama yabazaga Ubuyobozi bw’akarere nimba bukizi, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne yavuze ko yagikurikiranye kandi ko yamaze gukora raporo ayigeza mu biro by’umuyobozi w’akarere ariko atarasubizwa.

Iyi raporo yakozwe n’uyu muyobozi w’akarere wungirije yavuze ko yakozwe hashingiwe ku baturage batoranyijwe mu buryo bwa Tombola maze bagaragaza ko batswe indonke n’abagenagaciro bafatanyije n’umukozi w’akarere wo mu ishami ry’ubutaka.

<

Amakuru Rwandanews24 ifitiye gihamya n’uko ku itariki 07 Gashyantare 2023 aribwo iyi raporo yagejweho mu bunyamabanga rusange bw’akarere, ariko yaba ikurikiranwa ry’abagize uruhare mu gushaka kwiba Leta bikaba byararengejwe ingohe.

Bimwe mu bivugwa muri iyi raporo bigaragaza igihombo Leta ikomeje kugwishwamo n’abagenagaciro muri aka karere ka Rutsiro

Gutinda kwishyura abaturage bamaze umwaka babariwe byabateje Igihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro babariwe ntibishyurwe yaba abavugwa muri iyi raporo n’abatayigaragaramo baganiriye na Rwandanews24 bakifuza ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bavuze ko byabateje igihombo gikabije.

Umwe ati “Twakumiriwe ku mitungo tubura icyo twayikoreramo, bamwe barishyurwa abandi ntibishyurwa gusa delegasiyo yavuye i Kigali yatanze icyizere ko hari icyo bizatanga nimba bataratubeshye ko bitarenze iki cyumweru tuzaba twasinyishijwe.”

Undi muturage witwa Munyuraa yagize ati “Twabariwe mu kwezi kwa 7 ariko bagenda bishyura bamwe abandi bagasimbukwa tugakomeza kwibaza impamvu batatwishyura kandi twujuje ibisabwa, mu gihe itegeko riteganya ko mu mezi atatu twakabaye twishyuwe none umwaka urashize ibi byaduteye igihombo gikabije ndetse igihe bazatwishyurira ntituzabona aho tugura kuko bo agaciro kazaba karazamutse.”

Ingaruka ni nyinshi twahuye nazo zirimo izo kudindira kw’igenamigambi ry’umuturage kuko nta kintu ubwo butaka nta kintu tukibukoreraho, twanashoboraga no kuba twafata ideni rya banki tukiteza imbere.

Abayobozi baraduhamagaye batubwira ko bigiye gukurikiranwa, ariko turasaba ko twishyurwa cyangwa bakareka tugakomeze gukorera ibikorwa mu masambu yacu, kuko amasezerano nabo yararangiye kandi nibo batayubahirije.

Muri aba baturage kandi hari abatunga agatoki umugenagaciro witwa Murenzi ko yagiye abasaba ko dosiye zabo zamuca mu ntoki, abatarabikoze kwishyura bikaba byarabaye amateka.

Akarere ka Rutsiro karuciye kararumira

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose kuri ibi bibazo ntibyadukundira, kuko n’ubutumwa twamwandikiye ku rukuta rwa Whatsapp atigeze abasha kubusubiza.

Kuri iyi mihanda itatu twagarutseho, Ubuyobozi bw’akarere bwayiteguje abaturage kuva mu mwaka wa 2020 ariko nk’umuhanda Mushubati-Musasa-Boneza-Nkora amaso y’abaturage yaheze mu kirere, kuko iyo myaka yose ishize ababariwe imitungo ntacyo bayikoreramo kandi batarishyurwa.

Kuwa 10 Nyakanga Akarere kabinyujije ku rukuta rwa Twitter katangaje ko iyi mihanda mu kwezi kumwe izaba yatangiye gutunganywa ndetse n’imashini zirimo.

Ubutumwa bwagiraga buti “#Rutsiro igiye gutunganya imihanda 3 ifite km 79 mu korohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko. Ni Mushubati-koko-Musasa-Nkomero-Boneza-Mushonyi-Nkora; Gakeri-Bitenga-Bwiza-Mungoti; Terimbere-Mujebeshi- ku Rutindo rwa Mujebeshi. Imashini ziratangirira ejo ku wa 8/10/2020.”

Amakuru ahari kandi avuga ko mu Ukwakira 2020 imashini zari zatangiye gutunganya umuhanda wa Gakeri-Bitenga-Bwiza-Mungoti ariko imirimo yo kuwutunganya ikaba yaraje kudindizwa n’impamvu abaturage batigeze batangarizwa, mu gihe nawo abawururiye byagaragaye ko hari abagiye babarirwa ibintu batigeze batunga munzu zabo.

Ubwo imashini zari zitangiye gutunganya umuhanda Gakeri-Mungoti mu 2020

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.