Perezida w’Urukiko rwa Makindye muri Uganda, yategetse Admin wa Group ya WhatsApp yitwa ‘Buyanja My Roots’ gusubizamo umwe mu bari bayikuwemo, akiyambaza uru Rukiko.
Ni group ya WhatsApp yitwa “Buyanja My Roots”, aho uwari wakuwemo yitwa Herbert Baitwababo, wari wiyambaje uru rukiko nyuma yo gukurwa muri iyi group.
Umucamanza Igga Adiru, kuri uyu wa Mbere yategetse uwitwa Allan Asinguza ari na we admin w’iyi group, gusubizamo uyu mugabo watanze ikirego.
Umucamanza yavuze ko mu kumukura mu bandi, uyu mugabo yavukijwe uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi.
Ubwo yatangaga ikirego, Baitwababo yavuze ko Asinguza yashinze urubuga rwa WhatsApp ruhuza abantu bakomoka mu gace ka Buyanja, barwita ‘BUYANJA MY ROOTS’, rugamije kuzajya rukusanya amafaranga agakoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza, birimo kwifatanya n’uwagize ibyago.
Icyo gihe ngo biyemeje gukusanya 30,000 by’ama-shilling kugira ngo umuntu yakirwe. Icyo gihe ngo amatangazo yose n’ibindi bikorwa bireba iryo tsinda byanyuzwaga muri group kuri WhatsApp.
Ku wa 16 Gicurasi 2023, nk’umwe mu bagize iryo shyirahamwe, ngo yandikiye Asinguza amusaba ibaruwa imuha ububasha bwo gukora nk’umuyobozi witsinda, anasaba igenzura ku mafaranga yari amaze gukusanywa guhera mu 2017 ubwo ryashingwaga.
Icyo gihe ngo aho kumusubiza, ku wa 17 Gicurasi Asinguza yahise amuvana muri group, ibintu ngo byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwishyira hamwe n’abandi no gushaka kwigwizaho umutungo.
Baitwababo yasabaga urukiko kurinda uburenganzira bwe, no gutanga itegeko kuri Asinguza ngo amusubize muri group, ndetse rugatanga itegeko ryo kutongera kumuvana muri grpup y’ishyirahamwe.