Ngoma: Bavuga ko baruhutse urugendo bakoraga bagiye gushaka amazi

Ababyeyi bo mu kagali ka Gahima bavuga ko baruhutse imvune bahuraga nazo mbere y’uko begerezwa amazi meza n’ ikigo cyita ku bikorwaremezo mu bihugu bigize ikibaya cy’umugezi wa NIL/NILE cyitwa The Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program (NELSAP), bavomaga kure bakanakora urugendo rurerure kandi banatwite nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Aba babyeyi bavuga ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga, ni abatuye mu murenge wa Kibungo, akali ka Gahima na Gatonde mu karere ka Ngoma.

Mukantagwabira, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akaba afite abana batatu. Avuga ko iyo yabaga atwite ikibazo yagiraga gikomeye ari ukujya kuvoma kuruta guhangayikira ubuzima bwe nk’umubyeyi.

Ati: “Ubusanzwe iyo umubyeyi atwite yiyitaho we n’uwo atwite. Ariko siko byari bimeze ku bagore b’ I Kibungo mbere y’imyaka itatu. Twakoraga urugendo rw’amasaha atatu tugiye kuvoma amazi mu kabande tugaterera umusozi igihe kirenga isaha. Byabaga bigoye kuburyo inshuro nyinshi wasangaga umubyeyi aryamye adakarabye kubera kubura imbaraga zo kujya kuvoma.”

Akomeza avuga ko kutagira amazi hafi byagiraga n’ingaruka no kumyigire y’abana babo kuko iyo umubyeyi yabaga atabonye imbaraga zo kujya kuvoma, ku munsi ukurikiyeho abana ntibigaga ariko ubu ku ivomo ry’amazi meza bakoresha igihe cy’iminota ibiri.

Ati: “Abana ntabwo bari bakiga uko bikwiriye kuko aho twavomaga muri Nyakagezi hari kure. Niba waraye udakarabye kubera kwigomwa ngo ubone uko utekera abana n’umugabo, ku munsi ukurikiyeho ntakindi wagombaga gukora kitari ugusibya Umwana ishuri. Tutashimira NELSAP yatwegereje amazi meza, ubu abana bariga kandi neza kukodusigaye tuvoma hafi.”

Kamana ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, akaba atuye mu kagali ka Gatonde. Avuga ko batarabona amazi ubuzima bwari bubagoye, ariko ubu imibereho yarahindutse.

Ati: “Iyo umugore yabaga atwite byabaga ari ibibazo kuko hari igihe cyageraga kujya kuvoma bikamunanani kubera imbaraga nke. Nk’umugabo ufite inshingano zo guhahira urugo, gupagasa byabaga bihagaze ukazindukira Nyakagezi ukavayo hakeye ntubone uko wajya gushakisha imibereho. Turashima Perezida Kagame Paul watuzaniye NELSAP ikaduha amazi.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Mutabazi Celestin, Umukozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka mu karere ka Ngoma, avuga ko ikigo NELSAP binyuze mu mushinga w’urugomero rwa Rusumo cyabafashije kwegereza abaturage amazi meza kandi ko bishimira cyane ibikorwa remezo bahawe bakaba baniteguye kubifata neza.

Ati: “Akarere kacu ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’izuba mu gihe cy’impashyi tukabura amazi, ariko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize iki kibazo cyarakemutse abaturage bacu begerejwe amazi by’umwihariko abagore kuko aribo bavunikaga cyane. Turashimira NELSAP yadufashije kandi natwe twiteguye gufata neza ibikorwaremezo baduhaye.”

Akomeza avuga ko ibikorwa remezo bamaze kugeraho n’ibindi bikirimo gukorwa, bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika n’ibihumbi mirongo inani na bitatu (5. 83000.000 USD). 

Ibikorwaremezo byatewe inkunga na NELSAP ni Umuyoboro w’amazi ungana na kirometero 28, uha amazi utugali tubiri aritwo Muhima na Gatonde two mu murenge wa Kibungo tugizwe n’ingo 10500.

Hubatswe umuyoboro w’amazi mu kagali ka Rukira ufite ibilometero 53 (53 km) ukaba uhuza Gasoko na Murama, ukaba uha amazi ingo ibihumbi 23. Hubatswe kandi ibigo nderabuzima bibiri n’isoko rya Gafunzo na Rukira, bikaba biteganyijwe ko azaba yuzuye muri Nzeri 2023.

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *