Nyuma y’uko ibiza byibasiriye u Rwanda mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuya 03 Gicurasi 2023, mu gihugu hose habarurwaga site 93 zari zicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza, gusa kuri ubu zose zamaze gufunga imiryango abari bazicumbikiwemo basubira mu buzima busanzwe.
Izi site zose zacumbukiye abahuye n’ibiza byibasiriye intaza z’amajyaruguru, amajyepfo n’uburengerazuba, byanahitanye abasaga 135.
Izi site zari ziganje mu turere twashwegeshwe n’ibi biza by’imvura idasanzwe, aho aba baturage bagiye kuzicumbikirwamo na Leta nyuma yo kurokoka ibiza byari byashegeshe utu turere turimo Ngororero, Rutsiro, Karongi, Nyabihu na Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, Musanze na Burera mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.
Site Rwandanews24 yabashije kugeraho mbere y’uko zifungwa yasanze abaturage bose bari bazicumbitsemo barahawe ibiryamirwa, ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku dore ko abenshi bari bagiye bava mu mazu yabo amara masa.
Aba baturage nyuma yo kugezwa muri izi site, abana babo bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze birimo imyambaro y’ishuri, amakayi n’amakaramu ndetse bafashwa gukomeza amasomo yabo nk’ibisanzwe.
Abaturage baganiriye na Rwandanews24 ubwo barimo basohoka mu nkambi ya College Inyemeramihigo yo mu karere ka Rubavu basubiye mu buzima busanzwe bose imbamutima zabo zaganishaga ku gushimira Leta yabagobotse bahuye n’ibiza ikababa hafi.
Uwamariya Marie Goreth yavuye mu nkambi ya College Inyemeramihigo kuwa 09 Kanama 2023, ni umwe mu bashimira Leta y’u Rwanda yabagobotse ubwo bari bahuye n’ibiza bitabateguje, igakomeza ku baba hafi mu gihe kirenga ukwezi.
Ati “Twahuye n’ibiza Leta iradutabara, ituba hafi, iratugaburira none baduhaye amafaranga y’ikodi ry’amezi atatu, duhabwa ibyo kurya bihagije, ngo dusubire mu buzima busanzwe. Ibi badukoreye bigaragaza ko Leta ari umubyeyi utabeshya.”
Uwamariya akomeza ashimira Leta ko ari Umubyeyi utarabatereranye nyuma yo guhura n’ibiza, n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wababaye hafi aho rwari rukomeye, akanabasura aho bari bakambitse akabahumuriza.
Mukarubaza Marie Jeanne ati “Amazi yadusanze munzu zirasenyuka batuzana muri site, batwitaho, ndetse badusezeranyije ko abafite amazu yasenyutse bazakomeza kutwitaho.”
Mukarubaza akomeza avuga ko batunguwe no kubona Umukuru w’Igihugu abasura kuko batari babyiteze.
Nyuma y’ibi biza byashegeshe IntaraI y’iburengerazuba Ibibanza 1,500 by’abaturiye umugezi wa Mukungwa mu Karere ka Nyabihu n’uwa Sebeya mu Karere ka Rubavu bimaze kubarurwa ngo abari babituyemo bazimurirwe ahatashyira ubuzima bwabo mu kaga mu rwego rwo kwirinda ko bakongera kugerwaho n’ibiza by’amazi.
Nyuma y’ibiza byibasiye igice cy’Iburengerazuba bw’u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi 2023 bigahitana abasaga 135 abandi bagakomereka ndetse abarenga ibihumbi 20 bakava mu byabo, hari gukorwa inyigo y’uko abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakwimurwa.
Imirimo yo gusenya inkambi zari zicumbikiye abahuye n’ibiza yatangiye nyuma y’uko abari bazicumbikiwemo basubijwe mu buzima busanzwe, aho mu karere ka Rubavu imirimo yo gusenya inkambi ya College Inyemeramihigo yatangiye kuwa 11 Kamena 2023.




