Inkuru y’akababaro k’uwatoje amakipe atandukanye mu Rwanda

Umutoza Nduhirabandi Abdul Kharim wamenyekanye nka Coka, watoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Marines FC, Kirehe FC na Etincelles FC zo mu Karere ka Rubavu, yitabye Imana.

Inkuru yo gutabaruka kwa Coka yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023.
Coka yitabye Imana azize uburwayi ndetse yari amaze igihe kirekire arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mbere yo koherezwa muri Kenya.



Uyu mutoza yaje gusezererwa ajya kuvurirwa mu Bitaro by’i Gisenyi aho yakurikiranirwaga mbere y’uko yitaba Imana.
Iyi kipe y’Igisirikare kirwanira mu Mazi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’uwahoze ari umutoza wacu NDUHIRABANDI ABDUL KHARIM (COKA). Imana imwakire mu bayo n’abasigaye ibahe gukomera! #RIPLEGEND.”



Coka yatoje Marines FC imyaka 20 mbere yo gutandukana na yo mu 2017.
Uretse gutoza, Nduhirabandi yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Kiyovu Sports, Etincelles FC na Marines FC yanyuzemo mbere yo guhabwa inshingano zo kuyitoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *