Nyuma y’uko Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yemeje ko hazabaho irushanwa ry’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru kitari gisanzweho, Munyeshema Gaspard wazamuye ikipe ya Rutsiro FC mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 yasinyiye As Karongi FC izakina icyiciro cya gatatu.
As Karongi FC n’ikipe ije abatuye akarere ka Karongi bayinyotewe nyuma yo kumara igihe kinini mu bwigunge bwo kutagira ikipe y’umupira w’amaguru kuva aho Kibuye FC isenyukiye.
Ubwigunge bwo kutagira ikipe muri aka karere ka Karongi bumaze imyaka irenga 13 nyuma y’aho Kibuye FC isenyukiye ndetse na Sitade Gatwaro igasenywa ntihasigare n’ikimenyetso cyo kwibutsa abakibyiruka ko bahoranye sitade.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Iradukunda Gatwaza, Visi Perezida wa As Karongi yavuze ko ikipe abaturage bayakiriye neza, kandi ko biteguye kubaha ibyishimo, kuko aka karere karimo impano zitandukanye.
Ati “Mu mukino duherutse gutegura abaturage batweretse ko bafite inyota y’ibirori bya Ruhago kandi natwe twiteguye kubaha ibyishimo, ikigeretseho ni uko ikipe izazamura impano nyinshi zikomoka muri aka karere mu mukino w’amaguru.”
Akomeza avuga ko basinyishije umutoza Munyeshema Gaspard nk’umutoza watoje amakipe atandukanye, wabashije kuzamura Rutsiro FC ayovana mu cyiciro cya kabiri akayigeza mu cya mbere, kugira ngo nabo abafashe bazahite bazamuka mu cyiciro cya kabiri kuko intumbero ari uko mu myaka ibiri ikipe izaba iri mu cyiciro cya mbere.
Tumubajije ku mpamvu bahisemo gushinga ikipe yatubwiye ko bayishinzs ku kugira ngo bayikoreshe bazamura impano, kandi bagatanga akazi ka buri munsi no kuba ama Hotel yo muri aka karere akwiriye kujya abona abayararamo baje gukina.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine, aherutse gutangaza ko bafite gahunda yo kugarura ikipe y’umupira w’amaguru ndetse ko ko bagiye gukorana n’abafatanyabikorwa hakubakwa stade nto ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera.
Ati “Mwabonye ko abakinnyi turabafite duhereye kuri aba b’Inkuba, abikorera barahari bariteguye gukora ibishoboka byose ngo ikipe ibeho. Twamaze kubona umufatanyabikorwa uzadufasha gutunganya ikibuga cya Mbonwa ku buryo kiba stade nto izajya ikinirwamo imikino itandukanye.”
Ikipe ya As Karongi yatangiye yitwa Inkuba FC basanga ikwiriye kwitirirwa akarere muri Rusange kugira ngo buri muturage wese ayiyumvemo, izajya yakirira imikino yabo ku kibuga cya IPRC Karongi mu gihe habayeho impamvu ituma batahakinira bazajya bakiniea imikino yo murugo ku kibuga cyo mu murenge wa Mubuga, mu gihe Sitade ya Mbonwa ikirimo gutunganywa.
Muri icyi cyumweru turimo kugana ku musozo nibwo imirimo yo gutunganya Sitade nto ya Mbonwa mu murenge wa Rubengera yatangijwe ku mugaragaro n’abayobozi b’akarere.


