Paul Rusesabagina yatangaje impamvu yatumye afungurwa itandukanye n’iyo benshi bazi

Paul Rusesabagina wafungiwe ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda, yanyuranyine n’imbabazi yasabye, avuga ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.


Rusesabagina ushinjwa gushinga umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage.


Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 ariko aza gufungurwa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu, avuga kubera ‘izabukuru n’uburwayi budakira’ asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya politiki.


Muri iyo baruwa Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ‘ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.’
Ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.


Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum.
Muri iyi nama yiga ku burenganzira bwa muntu, Rusesabagina yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.
Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk’uko yabyanditse ajya gufungurwa.


Ati “Uyu munsi ndi umuntu widegembya kubera amajwi yanyu n’abandi nkamwe. Ni ibyishimo n’icyubahiro kuba ndi kuvugana namwe […] Mwese mwishyize hamwe, muharanira ko mfungurwa.”
Kuri Rusesabagina, gufungurwa kwe yabyise intsinzi. Ati “Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi.”


Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *