Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwashyize umucyo ku iyirukanwa ry’Abasirikare bo ku rwego rwa General, barimo ufite ipeti rya Major General n’ufite irya Brigadier General, baherutse kwirukanwa n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, bunasobanura ibyatumye birukanwa, birimo ubusinzi bukabije.
Icyumweru kiruzuye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.
Itangazo ryirukana aba basirikare ryasohotse mu ijoro ryo ku ya 07 Kamena 2023, rigaragaza ko aba basirikare birukanywe burundu muri RDF.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023, nyuma y’icyumweru cyuzuye, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, cyagarutse ku iyirukanwa ry’aba basirikare bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abandi 116 bafite andi mapeti, ndetse no gusesa amasezerano y’abandi 112.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga wari wabigarutseho mbere ko kwirukana abasirikare, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse cyangwa ibyaha baba bakoze, yongeye kugaruka ku iyirukanwa rya bariya basirikare bafite amapeti yo hejuru.
Yavuze ko Brig. Gen. Ronald Rwivanga na Maj Gen Aloys Muganga, mu byatumye birukanwa harimo imyitwarire idahwitse y’ubusinzi bukabije, hakaba kandi n’agasuzuguro.
Agaruka kuri buri umwe, Brig Gen Rwivanga yavuze ko kuri Maj Gen Aloys Muganga, yagaragaweho ubusinzi bukabije, naho Brig Gen Francis Mutiganda yirukanirwa gusuzugura inzego za Gisirikare, bikaba binagize icyaha.
Ubwo hari hamaze kwirukanwa aba basirikare, Brig Gen Rwivanga yari yagize ati “Kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse. Ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.”