Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yamenyesheje abatazabasha kwitabira ibizamini ku matariki mashya bahawe bafite impamvu zumvikana, ko bazaba banemerewe kuzakora ku matariki bahawe mbere.
Gusa barasabwa kuzamenyesha impamvu batakoze ikizamini bakoresheje imeyili (tlcomdpost@police.gov.rw) cyangwa, bagahamagara ku mirongo ya telefone 118 (umurongo utishyuzwa) cyangwa 0798311190 na 0798311197.
Ibi CP Kabera yabitangaje nyuma y’aho hari abari biyandikishije bagahabwa “Code” zo mu mezi asoza uyu mwaka ndetse no mu mwaka utaha bavuga ko kwigiza ibizamini imbere bishobora kubabera impamvu yo kutabasha gutsinda kuko batize neza.
CP Kabera avuga ko abantu batagomba kugira izo mpungenge kuko umuntu wese utazabasha gukora ikizamini ku itariki bamuhaye muri aya mezi 2 “code” ye itazata agaciro ahubwo ko yabisobanura agahabwa undi munsi yakoreraho ikizamini.
Ati “ Iyo utiteguye gukora ikizamini natwe turabagira inama y’uko batakwitwaza ko ibizamini byigijwe imbere ngo bajye gukora batize neza bavuga ko bacikanywe, ni bitonde babanze bige amategeko neza bamenye imodoka ubundi bajye gukora batsinde neza”.
Ku bantu bazakora ari benshi mu gihe gito CP Kabera avuga ko nta kibazo kizavukamo na kimwe kuko hongerewe site zo gukoreraho hongerwa n’umubare w’abapolisi bazajya bakoresha ibizamini ndetse hongerwa iminsi yo gukora guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu n’amasaha arongerwa guhera saa moya za mugitondo kugera saa kumi n’imwe za ni mugoroba.
Abantu barenga ibihumbi 250 bari bariyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ni bo batangiye gukora ibizamini kuva tariki 12 Kamena 2023 bakabirangiza mu mezi abiri.
Ibi birareba abari barahawe kode zo kuva tariki 12 Kamena 2023 kugeza 28 Kamena 2024.
Impamvu zitangwa na Polisi zatumye habaho gutinda gukorwa kw’ibi bizamini ngo byaturutse ko habayeho ibihe bya covid bituma abantu badakora uko byari biteganyijwe.
Izi mpinduka zo kwihutisha gukora ibizamini mu gihe gito zakiriwe neza kuko abenshi mu biga gutwara ibinyabiziga bagagaza ko guhabwa code ya kure byatumaga bibagirwa ibyo bize nk’uko Abimana Valens abivuga.