Abatujwe mu mudugudu wa Mujabagiro batishoboye bavuga ko irerero bubakiwe ryabafashije gushakisha imibereho kuko bahasiga abana kandi bakitwabwaho uko bikwiriye, nabo bakagajya gushakisha nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko ni umwe mu babyeyi batuhwe muri uyu mudugudu wa Mujabagiro, akagali ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri. Afite abana batatu. Avuga ko mbere yo kubakirwa irerero yajyanaga n’abana mu murima w’icyayi agiye gusoroma.
Ati: “Kutwubakira irerero byaduhinduriye imibereho kuko iyo wajyanye n’abana gusoroma icyayi uba uhangayitse utekereza ko ibisimba bishobora kubakanga cyangwa bikabarya bashatse kubikinisha by’umwihariko inzoka kuko zibamo. Ntabwo twabaga twizeye umutekano wabo kandi n’umubyizi wo gusoroma wabaga mucye bitewe no kwita ku bana icyarimwe no gusoroma.”
Akomeza avuga ko iyo yajyanaga n’abana gusoroma icyayi yasoromaga hagati y’ibiro 30 na 50 mu cyumweru, ariko ubu asoroma hagati ya 120 na 150 mu cyumweru.

Sibomana nawe atuye muri uyu mudugudu wa Mujabagiro. Avuga ko mbere yo guhabwa irerero yajyaga gusoroma icyayi wenyine umugore akaguma mu rugo yita ku bana, ariko ubu bose barajyana kdi ngo byatumye binjiza agatubutse.
Ati: “Ibyo tumaze kugeraho kubera iri rerero ni byinshi. Imibereho yarahindutse kubera ko njyewe n’umugore tujya gushakisha imibereho twese tugahuriza mu rugo. Ariko tutarabona irerero nakoraga njyenyine n’amafaranga akaba macye kandi dukeneye ibintu byinshi.”
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri Munezero Ivan, yavuze ko aba baurage bubakiwe iri rerero mu rwego rwo kugirango imibereho y’abatujwe I Mujabagiro irusheho kuba myiza kuko abenshi muri bon ta butaka bagira bwo guhingaho kuburyo bwabunganira.

Ati: Irerero ryaje rikenewe kuko aba baturage baturuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyamasheke. Bamwe mu bana bari bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko irerero ryarabikemuye kuko bahabwa indyo yuzuye kandi ababyeyi baba bizeye umutekano w’abana babo. Si abana gusa kuko n’ababyeyi byatumye bakora neza badafatanya inshingano zo gusoroma icyayi no kwita ku bana.
Uyu mudugudu wa Mujabagiro watujwemo abatishoboye batagiraga aho kuba cyangwa ubutaka bwo guturaho baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abahoze batuye mu manegeka basenyewe n’ibiza. Uherereye mu kagali ka Buvungira, murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.