Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bibaza iherezo rya rutahizamo w’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain (PSG) ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri rusange, aho abavuga ko uko akomeza kuguma muri iyi kipe, bizatuma atabasha kubona ibihembo bitandukanye birimo Ballon d’Or.
Ni muri urwo rwego hagiye humvikana abantu batandukanye bagira inama uyu musore ukiri muto, aho afite yavutse 1998, kuba yatandukana n’iyi kipe kugira ngo abashe kujya ku ruhembe rw’abahatanira ibihembo ku isi.
Kugeza uyu munsi, igihembwe (season) cy’imikino kirangiye cya 2022-2023, gisize umukinnyi ukinira ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester City, Erling Halland, aje ku ruhembe rumwe n’igihangange ku isi, Lionel Messi, mu bahatanira igihembo cya Ballon d’Or.
Kugeza ubu Kylian Mbappe akaba atari kuvugwa mu bashobora kwegukana iki gihembo, nyamara ari mu batekerezwaga ko bashobora gusimbura bimwe mu bihangane byabayeho bihanganye mu mupira w’amaguru ku isi aribo Lionel Messi na Christian Ronaldo.
Kylian Mbappe yagiriwe inama yo kujya mu makipe atandukanye yo muri Espagne nka Real Madrid cyangwa yo mu Bwongereza, none hari ibyo yatangaje bifatwa nk’umwanzuro ukomeye uyu musore yafashe.
Kylian Mbappe yakuriye inzira ku murima PSG
Paris St-Germain (PSG) yiteguye kugurisha Kylian Mbappé kuri iyi mpeshyi aho kuba mu byago byo kumutakaza ku buntu nyuma y’umwaka umwe, nyuma yuko abwiye iyi kipe yo mu Bufaransa ko atazongera igihe cy’amasezerano ye yo kuyikinira.
Amasezerano y’uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa izarangirana n’impera y’umwaka utaha w’imikino. Kuri iyo kontaro harimo ko ashobora no guhitamo kuyongera undi mwaka umwe.
Hari hari igihe ntarengwa cy’itariki ya 31 Nyakanga (7) kugira ngo Mbappé, w’imyaka 24, abe yabwiye PSG niba azongera kontaro ye kugeza mu mwaka wa 2025.
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi, yoherereje iyi kipe ibaruwa ayimenyesha ko atazayongera.
Uyu mukinnyi ufite umuhigo wo gutsindira PSG ibitego byinshi, yayivamo nta nzitizi kandi nta faranga imubonyeho mu mpera y’umwaka utaha w’imikino ndetse iki cyemezo gishobora kuba ari amayeri yo kugira ngo bagirane ibiganiro.
Ariko mu gihe iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona irimo kugerageza kugira ibyo ihindura mu buryo bwayo bwo kubaka ikipe nyuma yo kumara imyaka igura abakinnyi b’ibyamamare nta genamigambi rihamye ifite, PSG yafashe icyemezo cyo kutarekura Mbappé ngo agende gutyo gusa ku buntu.
PSG yarakajwe no kuba ibaruwa ye yaratangajwe mu bitangazamakuru mbere yuko iyi kipe ubwayo iyibona.
Ibi bivuze ko niba uyu mukinnyi – wegukanye hamwe n’Ubufaransa igikombe cy’isi cyo mu 2018 – atayibwiye ibyo ashaka bijyanye n’igihe kiri imbere, izamugurisha, ibi bikaba bishobora gutuma amakipe akomeye y’i Burayi aba maso yiteguye kumugura.
Real Madrid imaze igihe yaragaragaje ko ikunda uyu Mufaransa, ndetse mu mwaka ushize yanze kuyijyamo ahitamo kuguma muri PSG.
Kuba Karim Benzema yarayivuyemo akerekeza muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite), bivuze ko Real icyeneye rutahizamu, nubwo hari hashize igihe byibazwa ko Harry Kane wa Tottenham ari we uza imbere ku rutonde rw’abo Real ishaka.
Mbappé, wageze muri PSG mu 2017 bwa mbere ari ku nguzanyo avuye muri Monaco, nyuma akayijyamo ku kiguzi cya miliyoni 180 z’ama-Euro (miliyari 220Frw), yayitsindiye ibitego 212 mu mikino 260.
Afite ibitego 38 mu mikino 68 amaze gukinira Ubufaransa, harimo n’ibitego bitatu yatsinze mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar mu mwaka ushize, ubwo Ubufaransa bwatsindwaga na Argentina kuri za penaliti.
Mbappé yasoje ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa, Ligue 1, muri buri mwaka mu myaka itanu ishize y’imikino. Yanatsindiye ibikombe bitanu bya shampiyona mu myaka itandatu y’imikino amaze muri PSG.
PSG yasoje umwaka w’imikino wa 2022-2023 yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ligue 1 cyonyine, nyuma yo kongera kunanirwa gutsindira igikombe cya Champions League, ubwo yatsindwaga na Bayern Munich muri 1/8.
Mbappé yaba abaye rutahizamu wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru uvuye ku kibuga Parc des Princes cya PSG kuri iyi mpeshyi, nyuma ya rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi wahavuye nyuma yo kurangira kwa kontaro ye y’imyaka ibiri, akajya mu ikipe ya Inter Miami yo muri shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika.
Neymar, wa gatatu muri ba rutahizamu b’ibyamamare ba PSG bo mu mwaka ushize w’imikino, yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia aho ashobora kuzajya ahembwa amafaranga menshi.