Amakuru mashya atakiriwe neza y’umukinnnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi

Myugariro w’Amavubi Emmanuel Imanishimwe ntagikinnye umukino uzahuza Amavubi na Mozambique nyuma y’uko ikipe ye yanze kumurekura
Mu gihe mbere byari biteganyijwe ko myugariro Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende agera mu Rwanda ku i Saa Saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13/06/2023, uyu mukinnyi ntiyageze mu Rwanda nk’uko byari byitezwe.


Uyu myugariro ikipe ye asanzwe akinira ya FAR Rbat yo muri Maroc yanze kumurekura, aho iri ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho kugeza ubu ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe ya FAR Rabat ifite umukino wa shampiyona uzayihuza na OCK Khouribga kuri uyu wa Gatatu tariki 14/06, ikazakina n’undi ku wa Gatandatu tariki 17/06 na MAS Fes, mu gihe Amavubi buzacya akina na Mozambique ku Cyumweru.


Iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n’amanota 57. Aho ihanganye na Wydad Cassablanca ifite amanota 56 ku mwanya wa kabiri, ikaba yifuza gukora ibishoboka byose ngo yegukane igikombe cya shampiyona iheruka mu mwaka wa 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *