Uburyo abana 4 babashije kumara iminsi 40 mu ishyamba rinini ku Isi nyuma y’impanuka y’indege

Umutwe Udasanzwe w’Ingabo za Colombia watangaje ko wasanze abana bane mu ishyamba rya Amazon bamazemo iminsi 40 batunzwe no kurya ifu y’imyumbati.


Indege yari itwaye aba bana yakoreye impanuka mu ishyamba rya Amazon kuwa 1 Gicurasi 2023, nyina w’aba bana ahita yitaba Imana, bo basigara badafite aho kwerekeza.


Umuvugizi w’Igisirikare cya Colombia, Pedro Arnulfo Sánchez Suárez, yatangaje ko aba bana bariye ibilo bitatu by’ifu y’imyumbati isanzwe ikoreshwa n’abasangwabutaka bo mu ishyamba rya Amazon.
Ati “Hashize iminsi indege yabo ikoze impanuka, batangiye kurya ifu y’imyumbati bakuye hariya, ariko bashiriwe n’ibyo kurya batangira kugenda bashakisha ahantu bashobora kubona ubuzima.”


Suárez yanavuze ko abasangwabutaka bo muri Amazon babahaye ibituma bagira ubudahangarwa ku ndwara zo muri iri shyamba, bararibasobanurira kandi babereka ibyo barya n’ibyo babujijwe gukoraho, ndetse n’aho bashobora gukura amazi yo kunywa.
CNN yanditse ko kuva kuri uyu wa Gatandatu ubwo aba bana batabarwaga, bose uko ari bane bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro byo mu Murwa Mukuru Bogota.


Minisitiri w’Ingabo wa Colombia, Ivan Velasquez, yatangaje ko batari babasha kurya ariko “ibikenewe ni ukwita ku buzima bwabo.”
Igihe aba bana baburiwe irengero byahagurukije abasirikare 100 bo mu Mutwe w’Ingabo Udasanzwe [Special Forces] ndetse n’abasangwabutaka 70 bazenguruka ishyamba rya Amazon babashakisha.


Perezida wa Colombia yasuye aba bana aho barwariye mu Bitaro tariki ya 10 Kamena 2023, yishimira ko bagarutse ndetse avuga ko uburyo barokotsemo “bizahora byibukwa mu mateka”
Indege yari itwaye aba bana yahitanye ubuzima bw’umupilote wari uyitwaye n’umwe mu basangwabutaka ba Amazon na nyina w’aba bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *