Nyuma y’uko umukino wo kwishyura wahuje Umurenge wa Busasamana yo mu karere ka Rubavu urangiye itsinzwe n’ikipe y’umurenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge igitego 1-2, byahise biyiha amahirwe yo kugera muri kimwe cya kabiri cyirangiza y’imikino y’Umurenge Kagame Cup.
N’umukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, yaba Umurenge wa Nyarugenge washakaga gutsinda ngo ukomeze, ndetse na Busasamana ari uko, ariko kubera ikipe ya Busasamana mu mukino ubanza yari yatsinze iya Nyarugenge igitego 1-0 byatumye aya makipe impuzandengo mu mikino yombi iba ibitego 2-2.
Nyuma y’uyu mukino abakunzi b’ikipe ya Busasamana bari kuri Sitade yitiriwe Pele kabuhariwe mu mukino w’amaguru ku isi iherereye i Nyamirambo bavuze ko ikipe bazahura muri kimwe cya kabiri cy’irangiza irya iri menge kuko bagomba kugera ku mukino wa nyuma nta kabuza.
Uretse abafana iyi kipe kandi yari yaherekejwe ni abarimo Umukozi w’intara y’iburengerazuba, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza na Gitifu w’akarere ka Rubavu akaba ari bimwe mubyongereye akanyabugabo abakinnyi bari batsinzwe ibitego bibiri hakiri kare ntibave mu mukino bikarangira banabonye igitego.
Twizerimana Samuel, Umufana wa Busasamana ni umwe mu bavuga ko bishimiye igitego babonye i Kigali cyabahaye gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, kandi ko biteguye guterura igikombe.
Miraj Bashiru, Kapiteni w’ikipe ya Busasamana avuga ko bishimiye gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kandi ko nta kabuza igikombe bazakijyana.
Ati “Twahize kuzatwara iki gikombe dukurikije imikino twakinnye n’uburyo abayobozi bakomeje kutuba hafi, kandi dufite abatoza bazi ibyo bakora natwe tugiye gukaza imyitozo.”
Miraj akomeza avuga ko mu mikino itaha bazakosora amakosa yabayeho hakabaho no kwinjizwa ibitego bibiri mu izamu ryabo, kandi kuva batangira iri rushanwa aribwo izamu ryabo ryinjijwemo ibitego bibiri mu mukino umwe.
Umutoza w’Ikipe ya Busasamana, Ruzindana Ndahiro avuga ko umukino utaboroheye ariko amahirwe akaba yari mu ruhande rwabo.
Ati “Ntabwo byari byoroshye gukina na Nyarugenge iwayo ariko amahirwe yari mu ruhande rwacu, kandi kuba Umukuru w’Igihugu ariwe utanga igikombe twiteguye ko aritwe azagishyikiriza.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko bujuje ibisabwa, kandi ko nta kabuza igikombe bazacyegukana.
Ati “Umukino wadushimishije cyane kuko twakomeje mu cyiciro gikurikiyeho, n’ishema kuba dukomeje guserukira intara kandi twujuje ibisabwa byose ngo ikipe itsinde kandi nta kabuza igikombe tuzacyegukana.”
Akomeza asaba Inganji za Rubavu gukomeza gushyigikira ikipe kugeza ku mukino wa nyuma.
Ubwo amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiraga mu 2007 iki gikombe n’ubundi cyegukanwe n’Umurenge wa Busasamana.







