Abikorera bo mu karere ka Rubavu bavuga ko betewe ipfunwe no kuba barabeshye Perezida Kagame ko isoko rya Gisenyi azaza kuritaha mu ntangiriro za Nyakanga 2023, none imirimo yo kuryubaka ikaba yarahagaze ku mpamvu bavuga ko zikomeje kubahombya imari bashoyemo.
Aba bauruzi bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri RICO (Rubavu Investment Company Ltd) bavuga ko ubwo baheruka gusurwa n’Umukuru w’Igihugu mu ntara y’iburengerazuba, mu biganiro bagiranye mu karere ka Rusizi bamusezeranyije ko azaza gukata akagozi mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iri soko rimaze imyaka irenga 10 ryubakwa.
Ubwo bamwe mu bashoye imari muri RICO Ltd baganiraga na Rwandanews2 bavuze ko batiyumvisha ukuntu Akarere ka Rubavu kabuze Icyemezo cyo kubaka (Authorisation de batir) kandi mu masezerano bafitanye ariko kagomba kuyibashakira none bikaba byaradindije imirimo yo kuryubaka dore ko amezi agiye kuba 3 imirimo ihagaze.
Habarurema Antoine, Umucuruzi akaba n’Umuyobozi wa RICO Ltd avuga ko atewe ipfunwe n’amagambo yabwiye Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu turere tw’intara y’iburengerazuba.
Ati “Ntewe ipfunwe n’isezerano nahaye Umukuru w’Igihugu ubwo aheruka gusura intara y’iburengerazuba muri kanama 2022 musaba ko azaza gutaha isoko rya Gisenyi ku itariki ya 01 nyakanga 2023, dore ko turebye uko imirimo yagendaga twabonaga ko rizaba ryuzuye ariko kubera impamvu tutamenye akarere ntikigeze kabasha kudushakira icyangombwa cyo kubaka, bituma imirimo yo kuryubaka rwiyemezamirimo waryubakaga ahagarara kubera ko atubwira ko atakomeza kubaka inyubako itagira ibyangombwa.”
Akomeza avuga ko iri soko rya Gisenyi bamaze kurishoramo arenga Miliyari imwe na miriyoni magana atatu y’u Rwanda (1,300,000,000 Frw), ariko akarere ka kaba karakomeje kubabwira ko karimo gushaka icyangombwa cyo kubaka ariko ikaba itaboneka kandi abashoyemo amafaranga yabo iyo babajije aho bigeze ngo amafaranga yabo atangire yunguke bo nk’abayobozi babura icyo basubiza.
Akomeza kandi avuga ko akarere nimba karananiwe kubabonera icyangombwa kabasubiza amafaranga bamaze gushoramo kagasubirana isoko ryako, kakaryiyubakira kuko bo amafaranga yabo iyo bayacuruza mu bindi aba yarakomeje kunguka ariko bashoye mu isoko kugira ngo akarere ka Rubavu kagire isoko rijyanye n’igihe kandi tugire uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu.
Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RICO Ltd mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko bakeneye Umukuru w’Igihugu akaba ariwe ubafasha kubona ibyangombwa byo kubaka iri soko kuko izindi nzego zose zabatereranye.
Ati “Turasaba ko Perezida Kagame yadufasha kuko amasezerano twagiranye n’akarere ka Rubavu muri 2020 yavugaga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi atandatu none imyaka ibaye itatu ritaruzura, kubera ko ridafite icyangombwa cyo kubaka, ababibona bashobora kugira ngo twarananiwe kandi hari inzego bireba zibyirengagiza.”
Akomeza asaba ko nimba badashoye gufashwa kubona icyangombwa Akarere karisubirana kakabasubiza ayo bamaze kurishoramo kuko bo nk’abacuruzi aho kubungura rikomeje kubahombya.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias avuga ko icyangombwa abikorera bagisabye hategerejwe umwanzuro w’inzego zitandukanye.
Ati “Icyangombwa baragisabye inzego zibishinzwe ziri kubyigaho dutegereje umwanzuro wabyo.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu, Ngabitsinze Jean Chrysostome nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira muri aka karere mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko imirimo yo kubaka isoko yahagaze kandi ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye.
Ati “Isoko imirimo yo kuryubaka yarahagaze kuko hari ibyo bakirimo gusesengura hagendewe ku mitingito yibasiriye aka karere, kandi twizeye ko duhereye ku itariki Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kizabaherabaha icyangombwa rizahita ryuzura bidatinze dushingiye ku cyizere abaryubaka batanga.”
Imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yatangiye mu 2009 ariko ryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.
Mu mpera za 2020 Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera bibumbiye muri sosiyete RICO Ltd (Rubavu Investment Company Ltd) yo gukomeza kubaka iri soko. Aho rizubakwa mu byiciro bibiri harimo icyatangiye cyagombaga kuzura mu mezi atandatu uhereye igihe amasezerano yasinywemo, bivuze ko muri Werurwe 2021 ryagombaga kuba rikorerwamo, iki cyiciro cyari kuryuzuza gitwaye akayabo ka Miliyari 2,7 Frw nk’uko bikubiye mu masezerano Rubavu Investment Company yagiranye n’Akarere ka Rubavu.
Amafaranga yagiye yiyongera kubera impamvu zitandukanye zirimo izagiye zikomoka ku nyigo nshya, abikorera bagiye bakoresha ngo iri soko rizabashe guhangana n’imitingito, ariko abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu Rwanda Housing Authority ivuga ko isoko ryubatswe mu muhora w’imitingito ikimana icyangombwa cyo kuryubaka mu gihe impande z’iri soko hakomeje kuzamuraa imiturirwa, bamwe bakeka ko harimo Ruswa.
Inkuru bifitanye isano:


