Bamwe mu batuye Umurenge wa Musanze bavuga ko byabatwaye igihe kugirango bemere ko abana babo bahabwa urukingo rwa covid19 kubera ko bumvaga ruzabagiraho ingaruka mbi zirimo no kuba Babura ubuzima nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Uwamahoro ni umubyeyi ufite abana 3 bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko biga mu mashuri abanza. Avuga ko kwemera ko abana be bakingirwa covid19 atabyumvaga, ariko yaganirijwe akaza kubyumva.
Ati: Covid19 ikiza bavugaga ko yica kandi koko yishe abantu benshi harimo n’abonzi bari inshuti n’abaturanyi. Inking nazo zije byaravuzwe ko zica ndetse hari n’abantu bagiye bapfa nkumva baravuze ngo ni ukubera inking za covid19. Nahitaga nibaza niba umuntu mukuru apfuye kubera urukingo, noneho Umwana bizagenda gute.”
Akomeza avuga ko yabonaga abandi babyeyi bemerera abana babo gukingirwa, ariko ntabyiteho kuko icyo yarebaga ni abe.
Abajijwe uko yaje kwemerera Umwana we ngo akingirwe, yavuze ko byasabye ko bamuganiriza.
Ati: “Ku ishuri bahoraga baha abana urupapuro ngo nuzuze bazabakingire, ariko nkabyanga. Abayobozi b’ishuri bahoraga bampamagara bakansobanurira ko urukingo ntakibazo ruteye ndetse ko n’abandi bakingiwe kandi bakaba badafite ikibazo. Byafashe igihe kirenga amezi abiri ariko naje gusobanukirwa ndasinya abana barabakingira, ubu ntakibazo bafite. Habaye hari umubyeyi ufite imyumvire nk’iyo narimfite, namubwira akayihindura kuko inking zifite umumaro ku buzima bwacu.”
Sibomana ni umugabo w’abana 6 barimo babiri bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko. Avuga ko gahunda yo gukingira abana igitangazwa yumvaga batazabakingira kubera ko hari n’abantu bakuru batigeze bakingirwa kubera imyumvire n’imyemerere ya bamwe mu banyamadini.
Ati: “Nanjye kunkingira byagombye kumpa amasomo no kunsobanurira, ariko numvaga abana banjye batazakingirwa kuko bavugaga ko umugabo ukingiwe ahita aba ikiremba. Njyewe naravugaga ngo nibe nanjye narabyaye, ariko nkagira ikibazo cy’uko abana banjye batazabyara nibakingirwa.”
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS St Michel Ntarama, Daniel Birikunzira avuga ko bagitangira iyi gahunda bahanganye n’ikibazo cy’uko hari ababyeyi batumvaga neza impamvu y’inkingo za Covid-19 by’umwihariko ku bana.
Yagize ati:” Dutangira igikorwa cyo guha abana inkingo za Covid-19 Hari umubare w’ababyeyi batabyumvaga neza bituma rero duhangana n’iki kibazo dufatanyije n’ikigo nderabuzima cya Gashaki hamwe n’inzego z’umurenge dutumiza Inteko Rusange y’ababyeyi, tubasobanurira byimazeyo impamvu y’urukingo rwa COVID-19 ari ku bantu bose by’ umwihariko ku banyeshuri. Kubera iyo mpamvu yo kuzamura imyumvire yabo nta kibazo ubu duhura na cyo.”
Birikunzira akomeza avuga ko bakingira abana COVID-19 bahanganye na Covid-19 baganiriza ababyeyi kuri telefoni mu kubazamurira imyumvire bababasobanurira ibijyanye n’icyemezo cyo kuzuza imyirondoro y’abana no kubasinyira kugirango bahabwe urukingo rwa COVID-19.
Ati:” Iyo tugiye gukingira umwana bwa mbere hari icyemezo tugomba kuba dufite binyuze mu koherereza umubyeyi ifishi (Consent form) tukanamuvugisha kuri telefoni, hanyuma agasinya ku umwirondoro w’ umwana . Ubwo rero iyo asinye bitwemerera kumukingira mu gihe mbere hari ababyeyi bari bafite imyumvire iri hasi babonaga iyo fishi ntibayuzuze tukagomba kubahamagara kuri telephone tukabazamurira imyumvire bakava ku izima.”
Barimenshi Léonard ushinzwe kubika amakuru y’igikorwa cyo guha abana inkingo za Covid-19 asobanura uko cyatangiye, abagombaga gukingirwa no guhangana na Covid-19 bazamura imyumvire y’ababyeyi.
Yagize ati:” Ukuntu iki gikorwa cyatangiye twinjira mu bigo by’amashuri twahereye ku byiciro byo hejuru tumanuka. Imibare y’ abo twagombaga gukingira ni abantu 315. Bose twarabangingiye nyuma yo kuzamura imyumvire y’ababyeyi bigishijwe bakabyumva kuko basobanuriwe impamvu zo gukingiza abana n’umumaro w’urukingo.”
Ku rundi ruhande, Gilbert muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musanze avuga ko bahanganye na Covid-19 bazamura imyumvire y’ababyeyi binyuze mu biganiro.
Yagize ati:” Kugirango duhashye ikibazo cy’abasigaye batarakingirwa dutanga ibiganiro ku byiza byo gufata inkingo za Covid-19 nibura gatatu mu Cyumweru tugamije kuzamura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bakerezaga abana babo guhabwa urukingo kubera kudasobanukirwa neza iyi gahunda.”
Uhereye igihe umuntu wa mbere wanduye covid19 yagaragariye mu Rwanda taliki ya 14 Werurwe 2020, abayirwaye bavuwe ni 62, 270. Abahawe inkingo za Covid-19 doze ya 1 ni 38283, abahawe doze ya 2 ni 20131, abahawe doze ya 3 ni 2868 naho abakingiwe doze ya 4 ni 1033. Abo yahitanye ni 1468.