Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga Felicien uregwa ibyaha bya Jenoside atagifite ubushobozi bwo kuburana, hemezwa gushyiraho uburyo bwihariye bwo kumukurikirana.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’impaka zimaze iminsi ku buzima bwa Kabuga, kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, kubera uburwayi bujyanye n’izabukuru.
