Sobanukirwa kandi umenye uko amapeti 16 y’igisirikare cy’u Rwanda arutanwa

Mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo Impeta [amapeti] 16 zihabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye. Amapeti y’ingabo z’u Rwanda ari mu byiciro bibiri, ariko buri cyiciro na cyo kikagenda kibamo ibyiciro bito.

Ibyiciro bikuru birimo icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisiye.
Ibirango by’impeta z’abasirikare b’abofisiye biba byiganjemo inyenyeri (zitandukana bitewe n’urwego umusirikare ariho), ikirangantego cy’u Rwanda ndetse n’ibishushanyo by’intwaro.


Ipeti ni ikimenyetso gikomeye mu gisirikare, kuko ari ryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.
Muri make, ubusumbane mu murimo wa gisirikare bushingira ku ipeti. Umusirikare ufite ipeti ryo hejuru aba aruta umusirikare ufite ipeti ryo hasi.


Mu busumbane habanza icyiciro cy’Abasirikare Bato, kirimo amapeti ya Soluda na Kaporali.
Icyiciro cya kabiri kirimo amapeti y’Abasuzofisiye Bato, aribo Sergeant; Premier Sergeant. Icyiciro cya gatatu ni Abasuzofisiye Bakuru, barimo Sergeant Major; Adjudant, Adjudant Chef.
Icyiciro cya kane kigizwe n’Abofisiye Bato, aribo Suliyetona; Liyetona na Kapiteni. Icyiciro cya gatanu ni Abofisiye Bakuru, barimo Major; Liyetona Koloneli na Coloneli.


Icyiciro cya gatandatu ari na cyo gikuru mu gisirikare, ni icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali. Ayo ni Brigadier Général , Général Major, Lieutenant Général na Général.
Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kumuha ipeti ryisumbuye ry’agateganyo kugira ngo akore imirimo ijyanye na ryo.


Uwatijwe ipeti ry’agateganyo ararisubiza iyo imirimo yatumye aritizwa irangiye. Icyakora umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kwemeza ipeti ry’agateganyo ku buryo bwa burundu.

<


Hagati y’abasirikare bafite ipeti rimwe, ubusumbane bubarwa hashingiwe ku kazi umusirikare ashinzwe; itariki yo kuzamurwa mu ntera na nimero ndangamusirikare.

Kaporal
Sergeant
Premier Sergent
Sergent Major
Adjudant
Adjudant Chef
Suliyetona
Liyetona
Kapiteni
Major
Liyetona Koloneli
Colonel
Brigadier Général
Général Major
Lieutenant Généra
Général

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.