Rubavu: Abana barenga ibihumbi 2 bahuye n’ibiza basubijwe mu Ishuri

Abana barenga ibihumbi bibiri bo mu miryango itandukanye yahuye n’ibiza mu karere ka Rubavu basubijwe mu Ishuri, barashima Leta y’Ubumwe yabafashije kongera gusubukura amasomo nyuma y’uko bakuwe mu byabo n’ibiza by’imvura ikabije yibasiriye intara y’iburengerazuba mu ijoro ryo kuwa 02-03 Gicurasi 2023.

Aba bana bavuga ko ubwo Ibiza byabaga batabashije kugitra icyo barokora yaba amakayi n’imyambaro y’ishuri ariko Leta ikaba yarabafashije kongera kubona ibikoresho by’ibanze ngo basubukure amasomo.

Mugisha Obed yiga mu mwaka wa gatandatu w’Amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shwemu ya kabiri yitegura gukora ikizamini cya Leta avuga ko yiteguye kuzagitsinda nta kabuza n’ubwo bagorwa no gusubiramo amasomo aho bacumbikiwe mu nkambi.

Ati “Ibiza byaraje bidutwara amakayi n’imyambaro ariko kuri ubu twabonye aho dukomereza amasomo, gusa mu nkambi ntitubona uko dusubira mu masomo kubera ko abantu aba ari benshi.”

Niyonsenga Jeannette yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisubyuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shwemu ya mbere avuga ko yiteguye gukora ikizamini cya Leta kandi akagitsinda neza kuko Leta yababaye hafi ikabahumuriza mu gihe bari bahuye n’ibiza.

Ati “Leta yatubaye hafi iraduhumuriza mu gihe twari twahuye n’ibiza kandi na bagenzi bacu twigana ntibadutereranye dore ko badusobanuriye amasomo bize tutaragaruka ku ishuri, kandi tugerageza kuzinduka tukaza gusubiramoa amasomo mu ishuri kuko mu nkambi tutabasha gusubiramo amasomo.”

Niyonsenga akomeza avuga ko mu bufatanye n’abana bigana, abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri babaye hafi kandi ko biteguye gutsinda ikizamini cya Leta nta kabuza.

Umuyobozi w’urwunge rw’Amashuri rwa Shwemu ya kabiri, Kampire Priscille, avuga ko kuri iki kigo cy’amashuri nyuma y’ibiza bakiriye abanyeshuri bashya 621 babafasha kubona ibikoresho by’ibanze.

Ati “Abana 621 baraje bakomeza amasomo hamwe n’abandi 868 bari basanzwe mu kigo, tubona nta kibazo bafite kuko Leta yabahaye amakayi, amakaramu n’imyambaro y’ishuri kandi intebe n’ibyumba by’amashuri byari Bihari ku buryo buhagije ku buryo nta cyuho cyabayeho.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko nabo ikibazo bakibonye kuko abana ariko hari abafatanyabikorwa bari gukorana nabo ngo iki kibazo gikemuke.

Ati “Ikibazo twarakimenye kubera ko abana batabasha kwisubirishamo amasomo mu bantu benshi ariko hari icyumba twari twabonye ku ishuri rya Shwemu bakaba baryifashisha, kandi hari n’indi gahunda turi gufatanyamo na Imbuto foundation yo mu gihe cya wikendi yo kubafasha kubona abarimu babasubirishamo amasomo.”

Mu karere ka Rubavu habarurwa abana ibihumbi 2,102 bari barakuwe mu ishuri n’ibiza aba bose bakaba barasubijwe ku ishuri ndetse Leta ibishurira buri kimwe kuko abanshi bakomoka mu miryango itifashije.

Leta y’u Rwanda kandi aba bana bose yabisshyuriye amafaranga y’ishuri aho abana bo mu mashuri yisumbuye bishyurirwaga angana n’ibihumbi 19,500 Frw naho ku biga mu mashuri abanza bakishyurirwa amafaranga 975 frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *