Gasabo: Isoko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Isoko ryubakiwe abahoze bakora ubuzunguzayi, riherere mu Mu Murenge wa Ndera, ryahiye rirakongoka, kugeza ubu ntiharamenyekana   agaciro k’ibyangiritse.

Amakuru avuga ko  ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 5 Kamena 2023, ahagana saa cyenda z’amanywa, aribwo inkongi yatangiye, yibasira ibicuruzwa bitandukanye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umwari Pauline, yatangaje ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi, ariko hakekwa insinga z’amashanyarazi zakoranyeho.

Yagize ati”Tukibimenya ejo twagiyeyo, dukorana na Polisi nk’uko bisanzwe, badufasha kuzimya hahita hazima. Ni isoko twari twarubakiye abazunguzayi mu 2016, harimo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibiribwa n’ibikoresho bisanzwe.”

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse cyangwa icyaba cyarateye iyo nkongi.

<

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.