Rutsiro: Umuyobozi yashyize umucyo ku itangazo baherutse gusohora ritavuzweho rumwe

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yashyize umucyo ku itangazo baherutse gusohora rivuga ko bahagaritse gutanga ibyangombwa bishya byo gucukura kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo (Imicanga) ritavuzweho rumwe n’abasanzwe bakora imirimo y’ubucuruzi n’ubwubatsi.

N’itangazo akarere ka Rutsiro kashyize hanze kuwa 25 Gicurasi 2023 ryavugaga ko bahagaritse kwakira dosiye zisaba ibyangombwa byo gucukura Kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo.

Rigakomeza rivuga ko bahagaritse gutanga impushya nshya zo gucura kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo mu gihe hagitegerejwe andi mabwire mashya.

Ubwo iri tangazo ryashyirwaga ahagaragara Rwandanews24 twagerageje kuganira na bamwe mu baba mu mirimo y’ubushabitsi bwo gucuruza no kwikorera imicanga batubwira ko iri tangazo ryababaje batitaye ku kuba n’akarere hari imisoro myinshi kari guhomba.

Aba baturage icyo bashingiraho nuko kuba hari imigezi imaze imyaka igera kuri 3 itinurwamo umucanga byahombeje benshi barimo ni abaturage baza kwinura, gupakira no gupakurura umucanga mu modoka no mu byombo ku bakoresha inzira z’amazi.

<

Abashoramari mu by’imiturire bo bavuga ko kuri ubu bari kugorwa no kubona aho bagurira umucanga mwiza kandi imigezi yo kuwukuramo yarafunzwe n’ubuyobozi.

Nyuma y’ibi abaturage bavuga mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Rwandanews24 ku rukuta rwe rwa Whatsapp, Umuyobozi w’akarere avuga ko ririya tangazo ryasohotse kuko hari amakosa yari yarabayeho mbere barimo gukosora.

Ubutumwa bugira buti “Twabigaritse mu rwego rwo kugira ngo habanze hakosorwe amakosa yagiye abonekamo ndetse hanuzuzwe abagize akanama gashinzwe gusesengura ubusabe.”

Akomeza yihanganisha abari barasabye impushya ko hari ubwo batazibona mu gihe cyanwe.

Ati “Bizihutishwa ariko bikorwe neza, Twabasaba kwihangana bigakorwa neza.”

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukungahaye ku mucanga mwiza kandi ukunzwe ni abatari bake dore ko umaze no kwigaruria isoko ryo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.