Bigoranye u Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi rutsinze Brésil mu marerero ya PSG

Ikipe ikomoka mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 11 yegukanye Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’amarerero ya PSG, itsinze iya Brazil mu irushanwa ryaberaga mu Bufaransa.


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2022, ni bwo habaye imikino ya nyuma y’iri rushanwa ryahuje ibihugu bigera kuri 20 bifite amarerero aterwa inkunga n’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.


Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amarerero ya PSG rutsinze Brésil kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe.


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryishimiye iyi ntsinzi y’Ikipe ikomoka mu Rwanda, mu butumwa bwaryo bwatambutse kuri Twitter, ryagize riti “Ikipe y’irerero rya PSG mu Rwanda y’abatarenge imyaka 11 itwaye igikombe cy’isi cya PSG Academies nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe y’irerero ya Brazil kuri Penaliti 3-2. Intsinzi bana b’u Rwanda.”

Académie ya PSG mu Rwanda iri gukina kandi umukino wa nyuma n’iya Brésil mu batarengeje imyaka 13.
Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, riri kubera kuri Parc des Princes i Paris.


Ubwo u Rwanda rwaryitabiraga ku nshuro ya mbere mu 2022, rwatwaye igikombe mu batarengeje imyaka 13 na bwo rutsinze Brésil mu gihe abatarengeje imyaka 11 bari babaye aba kane.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.