Amakuru mashya ku muhanzi Theo Bosebabireba muri ADEPR

Umuhanzi Theo Bosebabireba wari umaze imyaka itandatu yarahagaritswe mu itorero rya ADEPR, yongeye gukomorerwa anasangira n’abandi bakirisitu ifunguro ryera.

Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakomorewe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.
Uyu muhanzi yahamije amakuru yo gukomorerwa kwe, agira ati “Ubu ibintu byose ni sawa cyane, ejo narakomorewe ndetse nongera gusangira n’abandi igaburo ryera.”


Bosebabireba avuga ko rwari urugendo rukomeye yamazemo imyaka myinshi ahagaritswe cyane ko ari ibintu byamubangamiraga yaba mu muziki no mu buzima busanzwe.
Ati “Ni ibintu byambangamiraga ariko Imana ishimwe ko byakemutse, naranditse nsaba imbabazi ndetse nkomeza guterana nirinda kugaragaza ko nabaye ikigande kuko bampagaritse. Ndashimira ubuyobozi bwongeye kunkomorera.”


Mu 2018 nibwo Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka “Bosebabireba” mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yatenzwe mu itorero ADEPR azizwa ubusambanyi.


Bosebabireba umaze imyaka irenga 15 mu muziki yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *