Rubavu: Abashoferi b’amakamyo yambukiranya Umupaka bagobotse abahuye n’ibiza

Abashoferi batwara amakamyo bambukiranya Umupaka bibumbiye muri Koperative (United Heavy Truck Drivers of Rwanda) bagobotse abahuye n’ibiza bo mu karere ka Rubavu.

Abagize iyi koperative, kuri uyu wa gatandatu, tariki 03 Kamena 2023 bagobotse abahuye n’ibiza babazanira ibyo kurya n’ibyo kwambara.

Umuyobozi wa United Heavy Truck Drivers of Rwanda y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka, Bagirishya Hassan abanyamuryango ba Koperative aribo bagize igitekerezo cyo kugoboka abahuye n’ibiza begeranya ubushobozi buhari ngo babugezeho.

Ati “Abanyamuryango bumvise ibibazo abaturage bahuye nabyo by’ibiza bumva nabo hari icyo bakora, bakusanya inkunga yo gufasha abahuye n’ibiza irimo ibiribwa n’imyambaro kuko akenshi biba bikenewe kuko ntawe ubunga ngo agire icyo ahungana kandi akeneye kurya no kwambara.”

Akomeza avuga ko mu bindi bazanye harimo ibikoresho by’isuku byo kwifashishwa n’abahuye n’ibiza.

<

Yasabye abanyamuryango ba Koperative United Heavy Truck Drivers of Rwanda kugira umutima w’urukundo ndetse bakumva ko inkunga ya buri umwe ikenewe.

Inkunga yatanzwe n’abanyamuryango ba United Heavy Truck Drivers of Rwanda ifite agaciro karengeje Miliyoni imwe.

United Heavy Truck Drivers of Rwanda igizwe n’abanyamuryango 200 bakora akazi ko gutwara amakamyo yambukiranya umupaka ajya mu bihugu by’afurika y’iburasirazuba.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter iherutse gushimira abakomeje kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza.

Muri ubu butumwa iherutse gutangaza yavuze ko bamaze gukusanya Miliyoni zisaga 700 Frw zo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru.

Ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, amajyaruguru niy’amajyepfo yangirije ibikorwa byinshi by’abaturage, byambuye ubuzima abantu 135, ndetse byangirije ibikorwaremezo bitandukanye.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izakenera Miliyari zisaga 30 mu kubakira no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’ibi biza byabaye mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuya 03 Gicurasi 2023.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.