Abantu batanu bakekwaho kwica umukobwa bamuziza 100 Frw bamaze gutabwa muri yombi bigakekwa ko umwe muri bo bari babanje gusambana.
Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza taliki ya 29 Gicurasi 2023, nibwo uyu mukobwa yabonywe yapfuye bikekwa ko yishwe.
Abageze aho ibi byabereye bavuga ko inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo iz’umutekano zihutiye kuhagera zitabye, iperereza rihita ritangira ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bahitwa batwarwa kugirango bagire amakuru batanga ku rupfu rwe.
Amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi zahise zikusanya abakekwaho gukora uburaya kugira ngo batange amakuru kuri nyakwigendera, kuko bivugwa ko na we ari byo yakoraga.
Abakobwa bari batwawe bemeraga ko bakora uburaya, nyuma bararekuwe.
Abatuye ahabereye ibyago bavuga ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, ariko babiri muri abo, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.
Nubwo hatawe muri yombi abantu batanu ariko babiri muri bo ngo bikekwa ko bashobora kuba baragize uruhare mu kwica nyakwigendera.
Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko abo babiri bavugwa harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko bamaze gutabwa muri yombi.