Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze buvuga ko Imibiri 10 y’abishwe mu ntambara y’abacengezi igiye gushyingurwa nyuma y’igihe hakorwa iperereza ngo ba nyirayo bamenyekane.
N’imibiri isaga 12 imaze igihe ibitse mu bubiko bw’ibiro by’akagari ka Nyamikongi byahoze bikoreramo ibiro by’umurenge wa Kanzenze kuva 2006-2018, bivugwa ko usibye iyi mibiri 10 imaze kumenyekana mu gihe indi 2 itarabasha kumenyekana gusa iperereza rikaba rigikomeje ngo n’iyi mibiri yindi hamenyekane inkomoko yayo.
Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’iyi mibiri kizwi kuko kuva 2019, kuko yagiye iboneka mu bihe bitandukanye bakirinda kuyishyingura hatarakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane inkomoko yayo.
Ati “Imibiri yabonetse mu bihe bitandukanye kuva 2019, hari n’aho byagiye mu nkiko ariko kuri ubu imibiri 10 amakuru y’ibanze yagaragaje ko ariy’abazize intambara y’abacengezi yibasiriye igice kinini cy’akarere ka Rubavu, ndetse irashyingurwa vuba.”
Akomeza avuga ko icyatumye imibiri idashyingurwa harimo kuba amakuru yari yaragiye akusanywa mbere yari yaragiye aza avuguruzanya, ndetse bituma hari bamwe mu baturage bagejejwe mu nkiko kubera amakuru bagombaga gutanga.
Akomeza avuga ko ubwo iyi mibiri izaba igiye gushyingurwa, imiryango izaba itifashije bazayiba hafi bakabafasha.
N’ubwo Ubuyobozi buvuga ibi, mu karere ka Rubavu haracyagaragara abaturage bavuga ko ababo bagiye bagenda bahunze intambara y’abacengezi ntibamenye aho biciwe ngo babashe kubashyingura.
Mu 1997 igice cyahoze ari Perefegitura Gisenyi cyari cyarabaye indiri y’abacengezi baturukaga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, nyuma y’uko bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Inkotanyi zikabakubita bagakwira imishwaro, nti bahwemye kujya bagaba udutero shuma.
Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze avuga ko mu mibiri 12, harimo imaze kumenyekana ko ari iy’abazize intambara y’abacengezi yisasiriye aka karere 1997
Imibiri ibitswe mu mifuka