Tshisekedi ‘yemeye’ ko ingabo za EAC zongererwa manda muri Congo

Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere ka Africa y’iburasirazuba bihuriye mu muryango wabyo, EAC, yabereye i Bujumbura yemeje ko ingabo z’uwo muryango ziri muri DR Congo zongerewe manda y’amezi atatu.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Perezida Félix Thisekedi ari muri Botswana yatangaje ko babona hari “umubano hagati y’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba n’abaterabwoba ba M23”.

Manda y’umwaka umwe y’izi ngabo yari kurangira kuva none tariki 01 Kamena. Icyo gihe Tshisekededi yari yavuze ko “niba kuri iyo tariki tubona ko inshingano [zazo] zitagezweho, tuzafata icyemezo cyo guherekeza uyu mutwe waje gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu cyubahiro”.

Mu myanzuro y’inama yo kuwa gatatu i Bujumbura harimo uvuga ko abakuru b’ibihugu bashimiye Tshisekedi “kwemera ko hongerwa amasezerano y’izi ngabo kugera muri Nzeri(9)”.

Iyi nama yongeye guha izo ngabo, ziri mu bice byavuyemo inyeshyamba za M23, inshingano zitumvikanyemo kurasana n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 nk’uko leta ya DR Congo ibyifuza. Izo nshingano zirimo;

<

Kurinda abasivile no gufasha gutahuka abari baravuye mu byabo

Gufasha ingabo zikora ubugenzuzi, MONUSCO, n’abagaba b’ingabo z’akarere, kureba niba ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikwiriye mu kwakira by’ibanze abarwanyi ba M23 n’indi mitwe

Gukora ku buryo imitwe yitwaje intwaro itagenzura ibice M23 yavuyemo, no kwambura intwaro no gucyura imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga.

Iyi nama yanzuye ko “ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo cyakemuka gusa mu buryo burambye biciye mu nzira ya politike n’ibiganiro by’impande zose bireba…”

Kugeza ubu leta ya Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe w’Abanyecongo wa M23, umutwe yita uw’iterabwoba.

Mu gihe gishize, umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko iyo nyito nta cyo ivuze uri uwo mutwe.

Leta y’u Rwanda nayo ivuga ko itazigera iganira n’umutwe wa FDLR, umutwe ivuga ko abawugize basize bakoze jenoside mu Rwanda, ukaba umwe mu mitwe iteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, n’ibibazo hagati y’ibi bihugu.

Inama y’i Bujumbura yari irimo abakuru b’ibihugu babiri, William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, naho abandi bakuru b’ibihugu bari bohereje ababahagararira.

Iyi nama yashimiye Kenya, Uganda na Tanzania ku musanzu wabyo w’amafaranga mu kigega cya EAC cyo gufasha kugarura amahoro, inashima u Rwanda na Sudani y’Epfo kwiyemeza ko nabyo hari icyo bizatanga nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.